Mu bwami bw’Imana nta guhangayika

Kwamamaza

agakiza

Mu bwami bw’Imana nta guhangayika


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-21 06:50:42


Mu bwami bw’Imana nta guhangayika

Nimurebe ibiguruka byo mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu ibigega, kandi so wo mw’ijuru arabigaburira nabyo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? Ninde muri mwe wiganyira Wabasha kwiyunguraho umukono umwe? ( Matayo 6:26-27)

Kwiheba ni ukwishyira mu kibazo cy’ahazaza kandi wowe ubwawe utazi inzira z’Imana uko zingana. Witegereze inyoni ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega ariko Data wo mw’ijuru arazigaburira zigahaga nkanswe twebwe abantu Imana yaremye mu ishusho yayo.

Bene data muri Kristo Yesu, mukure amaso yanyu ku kwiheba mwibaza uko muzabaho ejo, mwibaza icyo kurya ndetse no kwambara, ahubwo amaso yanyu muyahange ku Mana niyo Data wa twese mwiza uzi ibyo dukenera byose.

Muri iki gihe cya coronavirus, abantu benshi bahagaritse akazi mu buryo butunguranye. Ariko n’ubwo bimeze bityo mujye mumenya ko mudatakaje isoko y’imigisha. Niyo mpamvu mudakwiye kwiheba kuko amariba y’imigisha y’Imana ahora afunguye kugirango duhabwe ibyo dukeneye.

Guma mu mutuzo kuko ubwami bw’Imana butabarizwamo ubukene:

Birashoboka ko ureba business yawe ukabona itangiye kwangirika, jya wibuka ko Yesu ari muzima iteka ryose kandi ko isoko y’imigisha yawe yose iva ku Mana. Niba ubona amafaranga agushiranye umenye ko isoko y’ubukungu ari Imana. Nonese niba uwiteka ari mu ruhande rwawe, umubisha wawe yaba nde?

Bibiliya ivuga yeruye ko turi abahuza (amabassadeur (drice)) b’ijuru hano ku isi. N’ubwo turi mu bihe bikomeye bitewe na covid-19, ntidukuke imitima kuko turi abaturage b’ijuru mwibuke ko dufite ubwenegihugu bwo mu ijuru bityo amaso y’Imana ari kuri twe.

Ku bw’ibyo dusabe Imana idushoboze tureke guheranwa n’ubwihebe ahubwo twizere Imana Data kugirango ibashe kudufungurira amarembo y’imigisha ku buzima bwacu kuko ibyo Imana yibwira kutugirira si ibibi ahubwo ni ibyiza.

Source: www.topchretien.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?