Menya byinshi kuri kanseri y’uruhu.

Kwamamaza

agakiza

Menya byinshi kuri kanseri y’uruhu.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-29 12:21:51


Menya byinshi kuri kanseri y’uruhu.

Iyi nyandiko iragufasha gusobanukirwa kanseri y’uruhu, ikiyitera, ibimenyetso biyiranga, ndetse n’uburyo ushobora kuyirinda.

Mu nyandiko yabanje twavuze kuri kanseri muri rusange,tuvuga icyo aricyo, uburyo ibaho,ibiyitera ndetse n’uburyo bwo kuyirinda, ndetse tunabasezeranya ko tuzagenda tubagezaho, inkuru zitandukanye,zivuga kuri kanseri,uyu munsi tugiye kubagezaho inkuru ivuga kuri kanseri y’uruhu.
Ubaye wifuza, kumenya byinshi ku ndwara ya kanseri muri rusange ushobora, gukanda kuri iyi link, http://www.agakiza.org/?Sobanukirwa-indwara-ya-Kanseri-n-uburyo-bwo-kuyirinda.

Wakwibaza uti ese kanseri y’uruhu ibaho gute?

Kanseri y’uruhu kimwe n’izindi kanseri, zibaho igihe uturemangingo mfatizo, twubatse umubiri w’ikiremwa muntu, dukorwa ari twinshi kurenza utwari dukenewe, birumvikana ko niba ahantu hagombaga kujya ibintu bike, hakaba hari gushyirwa byinshi kandi hatongerewe bizana ibibazo, uko niko kanseri y’uruhu ivuka.Iyi kanseri kandi, ishobora gufata abantu b’ingeri zose, haba abazungu, abirabura, abana, abakuze ndetse n’abakiri bato.

Dore ibishobora gutera Kanseri y’uruhu.

Kugeza ubu ikintu nyamukuru, cyaba gitera kanseri y’uruhu, ntikiramenyekana ku kigero cy’ijana ku ijana.Ariko abashakashatsi b’abahanga bagaragaje bimwe mu bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu.
Bimwe muri ibyo twavugamo :
 Kuba ahantu hari ubushyuhe bwinshi,ukahaba igihe kirekire, cyane cyane nk’abantu batuye kuri ekwateri (equateur) ndetse no mu nyengero zayo, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’uruhu.
 Akoko: Kuba mu muryango ukomokamo, harimo bamwe bagiye, barwara kanseri y’uruhu, byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri ku kigero cya 20%.
 Gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu, mu gihe abo mwayikoranye, bagiye bagusigira, ubwandu(infection) butandukanye.
 Abantu bakuze cyane, nabo baba bafite ibyago, byinshi byo kuba barwara kanseri y’uruhu, bitewe nuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga gakomeye n’ubusanzwe.
 Kuba ubwirinzi kamere bw’umubiri wawe, ntareme bufite, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri.

Dore ibimenyetso bishobora kugaragariza umuntu ko arwaye kanseri y’uruhu.

Kanseri y’uruhu ikunze kwigaragaza mu buryo butandukanye.ariko kenshi kanseri y’uruhu ikunze,kugaragarira mu bice bimwe na bimwe,bigeraho izuba nko mu maso, mu ijosi, ku maboko n’umutwe, ndetse n’ibindi bice biba byorohereye nk’umunwa,izuru , n’ibibdi.ibi ntibikuyeho ko nahandi ishobora kuhafata, ariko aho niho ikunze kugaragarira cyane.
Dore rero bimwe mu bimenyetso biyiranga:
 Kugira ububabare buhoraho cyane cyane muri ibyo bice twavuze haruguru
 Kuva amaraso utakomeretse
 Kugira ibibyimba bikomeye nkaho harimo ibuye
 Kugira utwobo twizanye kuruhu
 Kubyimba ibice runaka mbese wahakora ukumva harafobagana
 Kugira uruhu rukomeye cyane, mbese ukabona ko hari impinduka, ugereranije na mbere.

Mbese wakora iki ngo wirinde Kanseri y’uruhu?

Kwirinda iyi kanseri biragoye kuko n’ubundi ikiyitera kitaramenyekana ku kigero cy’ijana ku ijana, ariko kuko hejuru twagaragaje ibishobora kongera ibyago byo kurwara iyi kanseri, umuntu agomba kubizibukira.

Ibindi wakora

 Kuboneza imirire: niba wifuza kumenya imirire yagufasha kugabanya ibyago byo kurwara kanseri wakanda kuri iyi link, http://www.agakiza.org/?Imirire-yagufasha-guca-ukubiri-na-kanseri
 Imyitozo ngorora ngingo ihoraho, irafasha cyane, ku bantu bifuza kugira ubuzima buzira umuze
 Kuruhuka bihagije kuko byongerera umubiri ireme ry’ubwirinzi kamere
 Kwirinda gutinda ahantu hari imirasire yangiza uruhu

Source: www.skincancer.org
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?