Menya byinshi kuri Koruneliyo umutware(...)

Kwamamaza

agakiza

Menya byinshi kuri Koruneliyo umutware w’abasirikare, watinyaga Imana muri byose


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-08 09:00:16


Menya byinshi kuri Koruneliyo  umutware w’abasirikare, watinyaga Imana muri byose

Urukundo Imana ikunda abantu ntirugira imipaka. Izi buri muntu uri ku isi, uwizera n’utizera kandi ishaka ko abantu bose b’amoko yose n’ibice bitandukanye bakizwa binyuze muri Yesu Kristo bakamenya ukuri. (1Timoteyo2:4) Umuntu umwe wabonye ubu buntu butangaje maze agakunda imimerere y’Imana ni umuntu witwa Koruneliyo. Ntiyari uwo mu bisirayeli, ariko yizeraga Imana.

Koruneliyo yari umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana, yari umuntu wubaha Imana, yari umunyadini akaba umwe watinyaga Imana hamwe n’abo mu rugo rwe rwose, akagirira abantu ubuntu bwinshi, agahora asenga Imana ubudasiba.(Ibyak10:1-2)

Yari umuntu uzwi ko yatinyaga Imana .Ntiyari Umuyisirayeli, ariko yatinyaga Imana ya Isirayeli.Yakoze ibyari bikwiye mu maso y’Imana aribyo kuyitinya,agafungurira abakene agasenga ubudasiba.

Koruneliyo araduha amasomo y’ingiramumaro mu kwizera no gutinya Imana:

Gutinya Imana ni ingenzi cyane kuruta gutinya abari mu rusengero

Koruneliyo ntiyari uwo mu bwoko bw’Abayuda kandi nta n’umurimo w’ubutambyi yakoraga .Gutinya Imana nicyo yahaga agaciro. Intumwa Pawulo ubwo yigishaga yagize iti :
« Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.(Ibyakoz10 :34-35)

Kutagira ubumenyi buhagije ku Mana byamuyobeje ku wo akwiye kuramya

Nubwo Koruneliyo yatinyaga Imana mu mutima , yabuze ubumenyi buhagije ku Mana. “Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y’ibirenge bye, aramuramya.(Ibyakz10:25)

Uyu munsi abakristo benshi baza mu nsengero bakakira Kristo ariko bakaguma ari bato ,badakuze bakananirwa kumenya ibiri muri bibiliya.Aho gusenga Imana yonyine, bagakomeza kuramya abavugabutumwa cyangwa abandi bantu, aho gushimisha Imana, bakora uko bashoboye bagashimisha abantu, abo mu miryango yabo, bagashimisha inshuti, bagatekerezako kubaha umuntu w’Imana bingana no kubaha Imana.

Petero yabwiye Koruneliyo uwo akwiye kuramya.“Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.”(Ibyakz10:26)

Ibi biraduha amasomo 2:Nk’abantu b’Imana dukwiye kuramya Imana, ntituramye undi wundi atari yo gusa. Ku rundi ruhande ,abashumba b’ubushyo bagomba kwigisha abantu kuramya Imana aho kwigira imana ngo babaramye.

Yazanye umuryango we wose ku Mana

Twumvise Koruneliyo nk’umuntu watinyaga Imana n’ab’inzu ye bose.(Ibyak10:2) Igihe Imana yamubwiraga guhamagara Petero, yari yatumiye bene wabo n’inshuti ze(Ibyakz10:24), n’igihe bari bagiye kumva ijambo ry’Imana ntiyabyihereranye.

“Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”(Ibyakz10:33)

Koruneliyo yari umugabo ufite kwizera no gutinya Imana.Ntiyaterwaga isoni no gutinya Imana mu maso y’ab’inzu ye. Igihe yabonaga amahirwe yo kumva Imana yari yamugendereye, ntiyigize nk’umuntu utunganye ,watoranyirijwe kumva icyo Imana ivuga.

Yasangizaga ukwizera kwe umuryango we, agashishikariza bene wabo gutinya Imana, akanatumira inshuti ze kumva ubutumwa buturutse ku Mana. Ukwizera Imana yakugaragarizaga mu nshuti ze za bugufi ndetse no ku nkoramutima ze.

Abakristo bakwiye kurebera kuri Koroneliyo.Bakwiye kwifuza kubona imiryango yabo ikizwa , bakishimira kuba muri Kristo.Ntibakwiriye kwiharira urukundo rw’Imana, ahubwo bakwiye kurukwirakwiza mu miryango yabo no mu nshuti zabo za hafi.

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?