Menya byinshi ku muhanzikazi Stella Manishimwe

Kwamamaza

agakiza

Menya byinshi ku muhanzikazi Stella Manishimwe “Ni njye wa mugore” unamenye imvano y’iyi ndirimbo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-08-14 10:28:33


Menya byinshi ku muhanzikazi Stella Manishimwe “Ni njye wa mugore” unamenye imvano y’iyi ndirimbo

Umuhanzi Stella Manishimwe Christine ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, wamenyekanye mu ndirimbo zahembuye imitima ya benshi zirimo: Ninjye wa mugore, Utakurusha gusenga, Umwishingizi n’izindi. Stella ni umubyeyi w’abana babiri hakiyongeraho n’abandi batandatu arera, ubu basigaye ari umuryango w’abantu umunani kuko amaze gushyingira babiri.

Uyu muvugabutumwa mu ndirimbo z’ihimbaza Imana ukorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Adepr paruwase ya Kacyiru umudugudu wa Kinamba, mu kiganiro kirekire yagiranye na Agakiza.org, yatangaje byinshi bitandukanye bigendanye n’umurimo wo kuririmba, nk’indirimbo agiye gusubiramo, igisobanuro cy’indirimbo aherutse gushyira hanze “ Sitwe turwana” n’ibindi byumwihariko yanavuze isomo icyorezo Korona Virusi ( Covid 19) gikwiye gusigira abatuye isi by’umwihariko Abakristo.

Stella aragira ati: “Natangiye ivugabutumwa kera mfite imyaka umunani muri Ecole de Dimanche, ndirimba mu makorari atandukanye kugeza ubwo Uwiteka ampamagariye gukora ivugabutumwa ryagutse kurutaho, nkakora umurimo njyenyine mbishobojwe n’Imana. Nasohoye indirimbo yambere kuya 30/7/2007 iyo volume yambere n’ubundi yitwaga ‘ Utakurusha gusenga”.

Stella Manishimwe amaze kugera kuri byinshi aho agira ati: “Nungutse byinshi,nungutse abantu bakizwa cyane cyane. Njyewe ibyanjye byose ni umurimo wa Data, rwose ntacyiza Imana yanyimiye mu bikari byayo pe”

Uyu muhanzikazi yagize icyo atangaza ku birebana n’isomo coronavirus yamusigiye ati: Stella: “Imana niyo yonyine ifite urufunguzo rwa byose. Korona yaje kuduha umwanya wo kwisuzuma no kwiyinira, umuntu wese akamenya ko Ubwami bw’Imana atari ukugenda mu kivunge. Ubu buri wese arimo gukora umuriro muriwe imbere mu mutima. Kuri njye rero narushijeho kubona ko byose biri mu biganza by’Imana.

Nkumbuye Ibiterane Bigari, naho ingaruka zo ni nyinshi no kuba hari imirimo yahagaze nan’ubu nanjye byankozeho. Korona yabangamiye byinshi , ariko iyadukomerekeje ninayo izatwomora kuko abantu bari bamaze kudamarara rero twagombaga guhwiturwa twebwe nk’abatuye isi, rwose uyu ni umugambi Imana yagize ngo yongere yigarurire imitima y’abatuye Isi kandi yisubize icyubahiro yambuwe n’abantu”.

Mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yitwa “Sitwe turwana” hari ubutuwa yageneye abamukurikira ati: Nashakaga kubwira abatuye Isi bose ko atari twe twigize, atari twe twabishoboye, atari twe twabyigejejeho.Yego tuzakora ngo dutere imbere ariko nubona byemeye, abandi hafi yawe byanze ntukagire ngo ni kubw’amaboko yawe, ahubwo ni umugisha w’Imana kuko aho utari tutaronka.Rero kuba abatsinzi no kurushaho sitwe twabishoboye ahubwo ni Imana yabishoboreye muri twe, Insinzi turimo kwidegembyamo ni iya Yesu si iyacu.

Abajijwe ubusobanuro ku magambo ari Kuri porofire( Profile) ye y’urubuga rwa Whatsapp hari interuro igira iti “ Imana ibeshaho no mu rupfu” yasubije agira ati: “Ni ubuhamya bw’ibyo imbaraga Imana yakoze iwacu kandi ni ukuri ndi umuhamya rwose. Imana Ibeshaho n’abatagira shinge na rugero ndetse n’abadafite kirengera, Imana byose irabishoboye.

Ahangaha nashakaga kuvuga ko Imana ibeshaho bigendanye n’uko namaze imyaka 5 narabuze urubyaro, nyuma Imana irantabara, ku mwana wa kabiri rero Uwiteka yankoreye ibikomeye, kuko yanzuriye umwana ndi ku iseta, isanduka Papa we yari yaguze isubira mu isoko umwana avuka ari impumyi. Uwiteka amuha amaso nyuma y’amasaha 7 ari muri Kuveze (couvese) Imana intunguza iyo neza ingana ityo, niho nahimbiye indirimbo igira Iti” Ngarutse imbereyawe,kandi ninjye wa mugore”

Rero Imana ibeshaho no mu rupfu si mu nzara gusa ,si mu burwayi gusa, ahubwo hejuru y’ibisubizo bibi by’abo wabonagamo ubushobozi (Abaganga) Imana ifite ijambo rya nyuma.

Uyu mubyeyi avuga ko Abakurikiranira hafi ibyo akora abateganyiriza byinshi byiza kandi ku bw’ubutumwa bwiza bugamije kwamamaza Yesu ati: “Umumaro w’agakiza twakiriye muri twe. Rero hari Video nshya ndimo gutunganya ,ni indirimbo bakunze ari benshi , Twabirebeye kuri Komenti (comments) ziri kuri channel yanjye ya "Stella Ninjye wa Mugore" aho abakunzi bansabye gusubiramo indirimbo ya cyera yitwa “Utakurusha gusenga” niyo ubu rero ndimo gutegura neza izabageraho mu minsi izaza vuba.

Muri iki gihe Umuhanzi Stella Manishimwe atarimo gukora ibitaramo imbonankubone nkuko byahoze mbere y’umwaduko wa Korona virusi, Abantu aho bari hose ku Isi ibihangano bye byose babisanga ku rubuga rwe rwa Youtube “ Stella ninjye Wa mugore official” gusura ibikorwa bye no kubisangiza abantu benshi, niko kumufasha kwamamaza ubutumwa bwiza kugera kumpera y’Isi nk’uko kwagura Ubwami bw’Iman aribyo twahamagariwe.

Video y’indirimbo “ Sitwe turwana” wayisanga hano:

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?