Menya byinshi ku bucuti bwa Dawidi na(...)

Kwamamaza

agakiza

Menya byinshi ku bucuti bwa Dawidi na Yonatani


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-03-19 09:53:21


 Menya byinshi  ku bucuti bwa Dawidi na Yonatani

Muri ubu buzima tubayemo birakwiyeko tugirana ubucuti hagati yacu, tugakunda bagenzi bacu nkatwe ubwacu.Ubucuti bwa Dawidi na Yonatani, bukwiye kutwigisha gukunda bagenzi bacu nkuko twikunda.

Iyi nkuru ikwiye gutuma dufatira urugero rwiza kuri Dawidi na Yonatani:

Urukundo rwa Dawidi na Yonatani rwari urwa kivandimwe: Dawidi na Yonatani ntibari abatinganyi nk’uko abenshi babivuga. Mu gitabo cya Samweli hagira hati:

« Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda. Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi. Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze.(1Samweli18:1-3)

Tugendeye kuri iyi mirongo,biragaragara neza ko ubucuti bwabo atari ubw’urukundo rw’umwihariko, kuko iyo ruhaba bibiliya iba yararusenye nk’uko yabikoze ku bantu b’i Sodomu baryamanaga bahuje ibitsina. Dusomako Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko we ubwe yikundaga.

Yesu we ubwe yavuze ko tugomba gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda.“Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.”(Mariko12:31)

Uru rukundo Yonatani yari afitiye Dawidi rwari urw’abavandimwe.
1Samweli 18:4, hatubwirako Yonatani yahaye Dawidi ibye, bivuzeko urukundo yamukundaga rwari nk’urwo yikunda.

“Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we.”( 1Samweli 18:4)

Nta rukundo rw’abahuje igitsina bagiranye , ahubwo bari bafite urukundo rw’abavandimwe.

Imana ubwayo yahamije ubucuti bwabo: Ubucuti bwa Dawidi na Yonatani ntibwabayeho ku bw’amahirwe.Bwabayeho kuko Imana yari yarabigennye.
Tuziko Imana yazamuye Dawidi agatsinda Goliyati. Turabizi ko Dawidi yahuye na Yonatani nyuma y’ibi, na nyuma y’aho Yonatani yakomeje gukingira Dawidi kugirango atagirirwa nabi na se Sawuli. Ukuboko kw’Imana kwari ku bucuti bwabo.Bari bazi ko bagiranye amasezerano imbere y’Imana.

“Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.”(1 Samweli 23:18)

Dawidi ntiyabaye inshuti na Yonatani kugirango amwibe umurage we, Yonatani ntiyabaye inshuti na Dawidi kuberako yari yishe Goliyati, ahubwo Imana niyo yashyigikiye ubucuti bwabo.

Abakristo bakwiye gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda bakaba banabitangira ntazindi nyungu babakurikiyeho.

Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?