Menya Ubuzima bwa John Bunyan wanditse(...)

Kwamamaza

agakiza

Menya Ubuzima bwa John Bunyan wanditse igitabo cy’Umugenzi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-02-25 03:08:24


Menya Ubuzima bwa John Bunyan wanditse igitabo cy’Umugenzi

TUMENYE UBUZIMA BW’UMUGARAGU W’IMANA JOHN BUNYAN WANDITSE IGITABO CY’UMUGENZI

JOHN BUNYAN ni muntu ki ?

John Bunyan yavukiye mu Bwongereza mu mwaka wa 1628 se yari
umucuzikandi nawe yize uwo mwuga. Yize imyaka micye gusa mw’ishuri
ry’abana, yiga gusoma no kwandika gusa.Yari afite ubwenge bwinshi, ariko
n’ubwo yari azi kwandika imyadikire ye iteka yarimo amakosa menshi.

Akir’umusore, Yohana yakundaga gukora ibyaha byinshi cyane, ariko
yabikoranaga umutima umurega, azi kw’Imana izabimubaza. Umuns’umwe
yumvis’umuntu yigisha ku cyaha cyo kwic’Isabato. Yumviy’ijwi ry’Imana
ryo mu mutima we rimubaza riti: " Urahitamw’iki? Kureka ibyaha byawe
ukazajya mu ijuru, cyangwa kubikomeza ukazajya muri Gehinomu?



Aho niho John Bunya yavukiye

Agir’ubwoba bwinshi maz’ariheba, yibwira kw’atagishobora gukizwa.
Bukey’ahura n’abagore batatu bakijijwe, baganiraga iby’Imana bahagaze ku
irembo ry’urugo.Atangazwa n’amahoro yabo n’ubuhamya bwabo bwo
kubabarirw’ibyaha no gukizwa n’umwami Yesu, amenya kw’abo bagore babonye
Yesu Koko.

Icyakora ntiyakizwa uwo mwanya yongera guhura n’Apoluoni na Bwibone
ibihe byinshi. Ndetse har’ubwo yari hafi kumera nka wa mugabo wo mu
kazitiro no kwa Musobanuzi.Ariko bitinze agera ku musaraba, umutwaro
umuva ku mugongo arakizwa.

Atangira kuvug’ubutumwa hose. Imana iramukoresha. Maze mu mwaka wa
1660, himikwa umwami mushya utemeraga kw’abarobanuriwe Ubupasitoro mu
buryo butegetswe bavug’Ubutumwa. Yohana araregwa ajya mu rubanza.
Bamutegeka kureka kuvug’Ubutumwa.

Aranga, baherako bamushyira mu nzu y’imbohe amaramo imyaka 12. Kuba
mu nzu y’imbohe kwamuhaye uburyo bwiza bwo gusom’igitabo cy’Imana no
kukirondora cyane. Kandi Imana imukoresha mu zindi mbohe. Icyamubabazaga
ni kimwe gusa, gufasha umugore we n’abana. Ntiyashoboraga gucura.



Uwo ni John Bunyan ari mu nzu y’imbohe

Nuko yiga undi mwuga wo kuboh’utuntu, abihesh’urudodo,akabigura
amafaranga akayoherez’iwe.Ntiyanditse byinshi mur’icyo gihe. Bitinze
baramurekura abo’umudendezo wo kuvug’ubutumwa no gukorer’Imana.

Mu mwaka wa 1676 bongera kumufunga amezi macye,ageze muri Gereza
nibwo yanditse Igitabo cy’Umugenzi kiboneka mu mwaka wa 1678. Abantu
baragikunda uburyo butangaje, gikwira hose mu gihugu, cyane cyane mu ngo
z’aboroheje. Gikundwa n’abana n’abakuru. Ubu kimaze guhindurwa mu ndimi
zisaga 120.

Ubwa mbere imfura n’abanyabwenge basuzuguraga iki gutabo bati :" Nta
mucuzi wo kwandika igitabo. Ariko buhoro buhoro gitangira kumenyekana
muri bo (Yohana yarapfuye kera).Baragisoma, baragitangarira basanga ni
ingenzi rwose. Bibaza uko umuntu w’umukene w’umwug’ugayitse utize
n’iby’ubwenge yashobora kucyandika birabayobera.

Icyabimuhesheje ni kimwe, yar’azi igitabo cy’Imana uburyo butangaje.
Bisa n’aho yagifashe cyose mu mutwe. N’ukuri gutinya Uwiteka ni
Itangiriro ry’ubwenge(Zaburi 111,10). Igitabo cye cyuuye amagambo
y’Imana akurikiranye, ni menshi cyane.

Nuzajya usoma igitabo cy’Umugenzi ujye wibuka ko ari ubuhamya bwa
Yohana Bunyan ubwe. Rya senga yari aryamyemo akaharotera mu itangiriro
ryacyo niyo ya nzu y’imbohe yari afungiwemo.

Tujyane nawe tugerane ku irembo ryo kwihana, no kwa Musobanuzi kandi
cyane cyane ku Musaraba w’Umwami Yesu duturwe umutwaro w’ibyaha. Maze
natwe dukomeze urugendo. Iyo nzira ni nziza cyane, kandi rero nta yindi
igera i Siyoni.

MUHUMURE KUKO ABAPFUYE BIZEYE BATARIMBUTSE AHUBWO
BASINZIRIYE, TWIZEYE KO IGIHE KIGIYE KUGERA TWONGERE KUBONANA NABO ARI
BAZIMA.

Byateguwe na
N.J.Bosco/www.Jesus.rw

Ibitekerezo (7)

hakizimana fabien

27-03-2018    19:33

haleluya imana ihimbazwe cyane

karegeya em

24-08-2017    06:57

tubemaso kuko igihe kiregereje kurusha igihe twizereye mukomeze mugandukire umwami Imana

Ntirandekura J Berchimas

18-08-2017    00:52

Iki Gitabo Nicimana Dusaba Abashinzwe Icapiro Kohereza Ibitabo Vyinshi Mucaro Nkaho J Bunyane Yaba Niho Iki Gitabo Gikenewe Caneeeeeee,,

turahize eugene

20-04-2017    23:02

Mudushakire Aprication yiki gitabo

7-04-2017    08:43

Iyi Nzira Bakundwa Niy-ukuri. Abayijanye Bose Bashik-amahoro.Mugubwe Neza.

Ukwizagira jean Damascene

7-10-2016    06:27

Nukuri nange pfashe umwanzuro wokuzajya mbonako ntacyo nshoboye ahubwo Imana niyo ikomeye.ububuhamya nibwiza cyane.muzatwoherereze nubwuwanditse indirimbo ivugango ibyaha byange yesu yarabyikoreye.

Ukwizagira jean Damascene

7-10-2016    06:10

Nukuri nange pfashe umwanzuro wokuzajya mbonako ntacyo nshoboye ahubwo Imana niyo ikomeye.ububuhamya nibwiza cyane.muzatwoherereze nubwuwanditse indirimbo ivugango ibyaha byange yesu yarabyikoreye.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?