Memya byinshi ku ndwara yitwa Sipina bifida(Spina

Kwamamaza

agakiza

Memya byinshi ku ndwara yitwa Sipina bifida(Spina Bifida)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-05 09:30:26


Memya byinshi ku ndwara yitwa Sipina bifida(Spina Bifida)

Iyi nyandiko yagufasha kumenya indwara yitwa Spina bifida, ikiyitera ndetse nicyo wakora mu gihe ubonye umwana wayivukanye. Spina bifida ni indwara yibasira abana,ibaho mu gihe umwana uri kwirema mu nda ya nyina ,urutirigongo rwe rwirema mu buryo budasanzwe cyangwa se budakwiye.

Ijambo spina bifida rikomoka mu kilatini, risobanurwa nko kwasama cyangwa gufunguka ugenekereje mu Kinyarwanda. Ubusanzwe iyo umwana ari kwirema mu nda ya nyina igihembwe cya mbere cyo gutwita kirangira urutirigongo rw’umwana rumaze kwirema rwuzuye.

Umwana uba yahuye n’ibyago byo kurwara iyi ndwara hagati mu rutirigongo hazamo ikibyimba cyangwa se umwobo bitewe nuko mu urutirigongo rutirema neza mbese ngo rwifunge. Iki kibyimba kiba kigaragara inyuma ku mubiri.

Ese ni iki gitera Spina bifida

Nkuko bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi bw’abana, bagaragaza ko igitera iyi ndwara kitaramenyekana ku kigero k’ijana ku ijana. Abaganga bakagaragaza bimwe mu byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara. Muri ibyo harimo:

 Kuba urwaye diyabete mu gihe utwite ibi ngo bishobora kongera ibyago by’uko umwana yarwara iyindwara, bikaba ari byiza kuringaniza isukari yo mu mubiri mu gihe utwite
 Kutaboneza imirire k’umubyeyi byongera ibyago cyane, bitewe nuko iyindwara ishobora guterwa no kuba umubyeyi atarafashe Vitamin B9(Folic acid) mu gihe yaratwite,Vitamine B9 ifasha gukura no gukomera kwingingo z’umwana,ikaba iboneka iboneka mu mbuto no mu mboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi.
 Gukoresha imiti utandikiwe na muganga bishobora kongera ibyago byo kurwara iyi ndwara bitewe nuko hariho imiti ihagarika
 Akoko (heledite):kuba mu muryango umwana akomokamo harimo uwaba yararwaye iyi ndwara ndetse n’izindi ndwara zifata urwungano rw’imyakura.
 Umubyibuho ukabije nawo uri mubyongera ibyago byo kurwara spina bifida

Ni iki wakora mu gihe umwana wawe avukanye ubu burwayi

Bitewe nuko iyi ndwara izahaza abana cyane ndetse ikanateza ibibazo bikomeye nko kudindira mu mikurire n’imyigire, Paralise y’amaguru(Paralysis) ,guhorana intege nke ndetse no gutakaza ubushobozi bwo kugenzura urwungano rw’inkari.

Mu gihe umwana wawe avukanye ubu burwayi nta kindi gikorwa uretse kumushyikiriza abaganga bakabaga kiriya kibyimba ,bakanafunga umwobo uba urimo mbese bagateranya urutirigongo.

Source:www.kidshealth.org
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?