Mbese umunyamahirwe ni umeze ute? Claire(...)

Kwamamaza

agakiza

Mbese umunyamahirwe ni umeze ute? Claire Umurerwa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-05 09:27:46


Mbese umunyamahirwe ni umeze ute? Claire Umurerwa

Mubuzima busanzwe umuntu wese uko yaba ameze kose yifuza kugira amahirwe, ahanini iyo umuntu yagerageje bikanga akenshi bavuga ko yagize umwaku cyangwa se amahirwe make. Ntamuntu numwe utifuza amahirwe cyangwa guhirwa mubuzima niyo mpamvu duharanira gukora, gusenga ngo nibura ibyo dukora biduhire.

Yesu rero yagaragaje abantu 8 bahiriwe kuruta abandi!

Abonye abantu benshi azamuka umusozi amaze kwicara abigishwa be baramwegera. Aterura amagambo agira ati Matayo 5:1-10

1. Hahirwa abakene mu mitima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo

Mubyukuri ubukene buvugwa hano muri Bibiliya si bumwe bwo mucyiciro cy’ubudehe kuko ahari byatuma umuntu wese ushaka ijuru yifuza gukena, ahubwo ubu bukene buvugwa ni umutima uhora wumva ukennye iby’Imana, iyo umuntu yamaze kumva ko yishoboye ko ntabufasha cyangwa kumenya agikeneye, ko azi neza asobanukiwe iby’Imana bibiliya ihita imwita umutindi n’impumyi, ahubwo uyu mutima uhora ushaka uko wamenya ibyo umwami ashima, uyu munsi yamenya ibi ejo akifuza kumenya n’ibindi byanezeza Imana uwo rero niwe mukene uvugwa uzabona ubwami bw’ijuru.

2. Hahirwa abashavura kuko aribo bazahozwa

Aha iyo Yesu yavugaga gushavura ntago ryabaga ari ishavu iri ushobora guterwa nuko wenda wacuruje ugahomba cyangwa se wagize ibyago runaka ahubwo nugushavuzwa n’ibya Yesu, umuririmbyi umwe niwe waririmbye ngo icyampa mu maso yanjye hakaba isoko y’amarira nkaririra umurimo w’Imana nkaririra abarimbuka, uyu munyeshavu iyo abonye ibibi bibera mw’isi ntagoheka ahubwo ahorana ishavu aririra umurimo aririra itorero ry’Imana.

3. Hahirwa abagwaneza kuko aribo bazahabwa isi

Aha ho umugwaneza birumvikana cyane kuko ikinyuranyo cy’umugwaneza ni umunyamwaga umuntu udashobora kuruhukiraho ushihura abantu udashobora kwishimira ikiza cy’abandi utasanga ushonje ngo akugaburire umunyamwaga ntawakwifuza kubana nawe ariko umugwaneza umuntu wese yifuza kuba inshuti ye, Abagwaneza rero bazahabwa isi nawe ndabikwifurije

4. Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa

Mwenedata iyi nzara ndayikwifurije, Pawulo niwe wavuze ati Ndasiganwa ariko si nk’utazi iyo njya ndaterana ibipfunsi ariko simpusha ndashaka gusingira icyo Kristo yamfatiye, uyu mugabo yahoraga yiruka ntiyagombaga kuruhuka ataragera kucyo yagombaga gusingira, ndakwifuriza guhora usonzeye uku gukiranuka kuko Imana izaguhaza.

5. Hahirwa abanyambabazi kuko aribo bazazigirirwa

Mubuzima tubamo tubanamo n’abandi turakosa kimwe n’uko dukoserezwa Yesu rero yarabizi ko tuzakenera imbabazi kdi rwose binezeza umutima iyo wakosheje wasaba imbabazi ukababarirwa ariko harabantu bigora kubabarira, ugasanga umuntu aravuze ati aho kugirango mubabarire napfa! Tekereza! Nonese niba wifuza ko wababarirwa kuki wowe utakwifuza kubabarira? Nitutababarira abatugiriye nabi n’Imana ntizatubabarira.

6. Hahirwa ab’imitima iboneye kuko aribo bazabona Imana

Umutima utarimo ikibi utariganya utaryarya ukunda Imana nyirawo ni umunyamahirwe atavugwa! Yesu yavuze ko azabona Imana icyo twese abategereje kuboneka kwa Kristo turindiriye.

7. Hahirwa abakiranura, kuko aribo bazitwa abana b’Imana

Abanyakuri, batariganya basobanura ibintu uko biri badaca kuruhande. hari abantu banga kuvuga ukuri ngo batiteranya cyane cyane nko mu makimbirane hagati yabantu babiri ariko burya iyo ukiranuye uba ukoze umurimo wa Data nkuko bikwiriye.

8. Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo

Akarengane mw’isi karagwiriye cyane cyane kubakiranutsi! Mubihugu bitandukanye kw’isi tugenda tubona abarenganywa bazira ko bizera Kristo ndetse no mubuzima buzanzwe iyo umuntu akijijwe hari bamwe bamufata nk’utaye ubwenge cyangwa se nk’uyobye harimo abamujuragiza, muminsi yashize ho hari ababyeyi bahitaga birukana abana babo ngo nuko bakijijwe cg ugasanga umugabo abipfuye n’umugore akajya amukubita amuziza ko yabaye umurokore (Yakijijwe) ariko nukuri Imana izabaha ikamba ni abanyamahirwe.

Imana idushoboze, itubashishe gukora ibyo gukiranuka, kuba abanyamahirwe mu bwami bwayo kugirango tuzabashe kuragwa ibyasezeranujwe Amen.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?