Mbese nakora iki ngo mbashishwe byose(...)

Kwamamaza

agakiza

Mbese nakora iki ngo mbashishwe byose ?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-12-09 04:06:00


Mbese nakora iki ngo mbashishwe byose ?

Imana yabwiye Yosuwa iti: “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukabure kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni bwo uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Yosuwa 1:8

Imana yabwiye Yosuwa aya magambo ubwo Mose yari amaze gupfa. Imana yashatse umuntu mu basigaye wagombaga gusimbura Mose, maze ibona ukwiriye ari Yosuwa.

Ni kenshi Imana idusezeranya kudukoresha iby’ubutwari, kandi ni mu gihe dufite imbaraga kurusha abasaza n’abakecuru. Icyongeyeho ni uko dufite isezerano riruta ayandi, ari ryo kuzagera mu gihugu cy’isezerano (mu ijuru). Kubw’izi mpamvu 2, biragaragara ko gukurikiza ijambo ry’Imana bikureba kuko byanga bikunda Imana nitagukoresha, ntuzabura no kwifuza kujya mu ijuru.

Dufite umurimo munini kandi ukomeye, kuko turi kureba imbere yacu tukabona inzitizi kandi hari ibyo Imana ishaka gukorana natwe.

Ijambo rivuga ko Yosuwa yari Umufasha wa Mose, ariko ntabwo ari cyo cyatumye Imana imutoranya. Iyo aza kuba umufasha wa Mose ariko adakwiriye uriya murimo, ntabwo Imana yajyaga kwirirwa imushyiraho kuko umurimo yari ahamagariwe wari ukomeye. Ni ikintu cyiza cyane kugirirwa n’Imana icyizere. Aha byatewe n’uko Yosuwa yari asanzwe yitwara mu maso y’Imana, maze imubonamo ubutwari. Nawe Imana yagutoranije hari impamvu, kandi nonaha ni wowe ubwirwa aya magambo.
Ni kenshi Imana idusezeranya gukorana natwe iby’ubutwari, kandi ni mu gihe ntabwo umusaza cyangwa umukecuru yabasha gukora nkatwe abasore. Kugira ngo rero ubashe gukorana n’Imana, birasaba ko ubanza kumvira ijambo ryayo. Ntibishoboka ko Imana igukoresha utumvira ijambo ryayo, kuko ni mo amabwiriza akubiye.

Ibikurikira bitwereka ko Yosuwa atari ashoboye uyu murimo:

1. Nibwo Imana yari ikimushyiraho, ntacyo yari yarakoze ngo Imana irebereho
2. Kuba Imana yaramubwiye ngo: “Ni bwo uzabashishwa byose, ni uko yari izi ko hari ibyo atari kubasha hatariho gukurikiza ijambo ryayo.”
3. Iyo yabonaga bimuyobeye, Yosuwa yarasengaga akabaza Imana (Yosuwa 7:6).

Mbese wowe iyo bikuyobeye ukora iki?

Hari abantu bajya bibaza bati mbese twakora iki ngo tubashe gukora umurimo Imana iduhamagariye gukora? Ibi babivuga kuko baba babona ukomeye, kandi koko ni nabyo urebesheje amaso y’umubiri umurimo w’Imana ubona ko ukomeye.
Kugira ngo rero ubashe gukora umurimo uri imbere yawe, wenda ubona utanakoroheye, nta kindi bisaba uretse gukurikiza ibyo Imana ikubwira ibinyujije mu ijambo ryayo. Mu gihe cya Yosuwa, hari amategeko Imana yari yarandikishije ikoresheje Mose ni yo mpamvu yamubwiraga ngo: “Iki gitabo cy’amategeko”. Twe twahawe Bibiliya. Igisubizo rero kiri mu gukora ibyo Imana igutegeka. Aha wakwibaza uti kuki Imana impa amategeko?

Impamvu zimwe ni izi zikurikira:

1. Ijambo ry’Imana ritubwira ko ifuha, kandi icyubahiro cyayo itazagiha undi. Ni ngombwa rero ko tuyubaha. Umuntu wese, yaba ukorera Imana cyangwa utayikorera agomba kuyubaha.
Mu ighe cy’Abisiraheli, kenshi Imana yabarakariraga ari uko bateshutse bakajya kuramya ibigirwamana.
2. Imana izi ko bigoye ko umuntu asobanukirwa ibyo imushakaho. Ni muri urwo rwego yadushyiriyeho amategeko kugira ngo tubashe kumenya ibyo tugomba gukora n’ibyo tugomba kuzibukira.
3. Ingororano abera bazahabwa irahebuje, ni ngombwa rero ko natwe tuyikorera. Imana iduhaye ibyo tutakoreye byaba bisa n’aho umunyeshuli aje ku ishuli, agahabwa impamyabushobozi ariko atarize. Ibi byaba ari ugutesha agaciro uburezi.
Mu byo tumaze kubona haruguru byose rero, Ijambo ry’Imana ni ingirakamaro kugira ngo ubigereho. Ntabwo Yosuwa yabashaga kugeza Abisiraheli i Kanani atitondeye amategeko Imana yamuhaye, kuko mu rugendo ni yo yakoraga. Aha nkwibutse ko natwe turi mu rugendo. Yosuwa yahabwaga imbaraga no kuba azi neza ko ari mu ijambo neza, maze bigatuma akora bya bindi byose by’ubutwari tujya dusoma.

Umuririmbyi wa Zaburi amaze kubona ko ijambo ry’Imana ari irya mbere kugira ngo umuntu asohoze ibyo imusaba, yaririmbye agira ati: “Ijambyo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira zanjye.” Zaburi 119:105
Inzira z’umwana w’Imana zigomba kumurikirwa n’ijambo ryayo. Mu yandi magambo, umwana w’Imana agomba kuyoborwa n’ijambo ry’Imana. Uramutse uyobowe n’ibindi, ntabwo wagera aho Imana iri kukuganisha. Urumva ko usabwa gukurikira ijambo ry’Imana ryonyine.

Ndibanda ku byo Imana yakoresheje Yosuwa. Tubona mu bice bikurikira ko:

1. Yatandukanije amazi ya Yorodani (Yosuwa 3:14-17)
Ijambo ry’Imana ritubwira ko amazi ya Yorodani yari menshi cyane kuruta ibyari bisanzwe, kuko hari mu gihe cy’isarura (Yosuwa 3:15)
2. Yahagaritse izuba (Yosuwa 10:12, banesha Abamori)
3. Yayoboye ingabo zitagira intwaro, maze inkike z’amabuye zirariduka (Yosuwa 6:20). Izi nkike zari zikomeye cyane kuko zari zubatswe n’amabuye, ibaze nawe ahantu Abanyayeriko bagiye kwihisha Imana kandi biringiye umutekano. Ntabwo byumvikana ukuntu inkike zikomeye gutya zahirimye. Ibi bitwereka ko kwitondera ijambo ry’Imana bitubashisha byose, ibikomeye n’ibyoroshye. Niwumvira Imana, ibimeze nk’inkike bizaritagurika maze uhindure igihugu.
4. N’ubwo Abisiraheli bari benshi kandi baruhije kubayobora (ibi tubibona ubwo bayoborwaga na Mose), yabashije kubayobora kuko yagendeye ku mabwiriza y’Imana. Nusoma mu gitabo cya Yosuwa, uzasanga Abisiraheli baramwumviraga buri gihe. Niwubaha Imana, ibyananiye abandi uzabishobora.

Mu byifuzo byinshi ngira, nta cyo mpa agaciro nko kubasha ibintu byose. Mu minsi ishize naganiraga n’umuntu w’umusore, maze arambwira ati: “Nifuza kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, ntagombye gusaba abandi ubufasha.” Nasanze afite icyifuzo cyiza cyane, ariko igitangaje ni uko nasanze duhuje uwo muco, ndetse narabimubwiye. Urumva rero ko kubasha byose bikubiyemo ibyo twifuza byose.

Dusoza, turarebera hamwe ijambo ry’Imana mu butumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na Matayo 19:26. Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka. Ibi Yesu yabibwiye abantu yigishaga ubwo yari amaze kubaganiriza ku musore w’umutunzi. Yari amaze kubabwira ati biragoye ko umutunzi ajya mu bwami bwo mu ijuru, kuruta ko ingamiya yakwinjira mu zuru ry’urushinge. Izuru ry’urushinge nabigereranya n’icyanzu (akarembo gato kaba mu gikari). Ingamiya uzi uburyo ari itungo rirerire cyane. Koko ntibyari byoroshye. Abigishwa be bahise bamubaza bati: “Ubwo bimeze bityo ni nde ushobora gukizwa? Yesu arabasubiza ati: “Ibyo ntibishobokera abantu ariko ku Mana byose birashoboka.”

Nta kintu Imana idusaba gukora kidashoboka. Icyashoboka ni uko cyaba gikomeye, ariko ntabwo Imana idusaba kwirwariza, ahubwo yaduhaye ijambo ryayo ngo rituyobore, yewe yongeraho na Mwuka Wera uzajya adufasha muri byose.
Hari ibyo wabonaga ko bikomeye, ariko ntekereza ko ari uko wabikoraga wirwariza. Imana irashaka ko witondera ijambo ryayo, kugira ngo ubashishwe byose. Abantu barahagaze mu nzira, birabayobeye kuko bayobewe ibanga. Dore ibanga ryo kubashishwa byose, ni ukwitondera ijambo ry’Imana, ugakora ibyo rikubwira udateshutse ngo urinyure iburyo cyangwa ibumoso.

Niba ugize icyifuzo, izere maze dusengane isengesho ryo gusaba Imana kugufasha kwitondera ijambo ryayo. Ntusenge uvuga uti: “Mana, mbashisha byose!” kuko twabonye ko nuramuka witondeye ijambo ry’Imana uzisanga wabibashishijwe.
Imana iguhe umugisha!

Agakiza.org

Ibitekerezo (2)

Hammy

24-11-2011    11:58

Yesu ashimwe mwene Data, Smeon/
Umwami wanjye Yesu akumpere Imigisha, yakire mw’Izina rya Yesu

wilsonkananura

12-11-2011    08:03

IMANA ishimwe kubw’ inyigisho mutungezaho tuzinezako umuntu yumviye ijambo kandi akarikurikiza Imana yamushoboza muri byose ikibazo nuko byatunaniye wibona waguye ,wahangayitse,gusenga bya kunaniye,usigaye uvuganabi ubwose twakoriki? nugusenga Imana ikaduha kwezwa murakoze cyane

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?