Mbarushimana Piyo yasohoye indirimbo nshya(...)

Kwamamaza

agakiza

Mbarushimana Piyo yasohoye indirimbo nshya yise "Hari indi Si"


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-17 04:36:01


Mbarushimana Piyo yasohoye indirimbo nshya yise

Umuhanzi Mbarushimana Piyo ukiri mushya muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gusohora indirimbo yise ’Hari indi Si’ aho akangurira abakirisito gutegereza bizeye kuzataha muri iyo si nshya.

Usibye gukora umuziki , Piyo asanzwe akora Itangazamakuru, muri RBA ishami rya Musanze. ndetse akaba umukristo mu itorero ADEPR.Yatangiye kuririmba uyu mwaka aho tariki 09 Werurwe 2020 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa ’’UDUTABARE’’.

aganira na INYARWANDA, Mbarushimana Piyo, ukoresha izina rya Piyo mu buhanzi, yatangaje ko aje muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, mu gutambutsa ubutumwa busana imitima ya benshi ku bazajya babasha kumva ibihangano bye.


Piyo akangurira abakristo gutegereza bizeye

Mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Piyo ahamya ko imbarutso yabaye kuba ari Umukirisito usanzwe usenga cyane mu itorero rya ADEPR, ashimangira ko azajya akora n’izindi ndirimbo zivuga ku bumwe bw’abanyarwanda, n’izindi zifite inyigisho zagira icyo zifasha abatuye Isi muri rusange. Uyu musore avuga ko aje gukora umuziki wa Gospel mu buryo bw’umwuga.

Abajijwe ingamba afite yagize ati “Ingamba mfite, ni uko ngiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, cyane cyane nibanda ku gukora ibihangano byanditse neza, mbega bifite amasomo akomeye".

Pio akomeza avuga ko ari umwanditsi w’Indirimbo za Gospel ati “Mu buzima busanzwe, ndi umwanditsi w’indirimbo, aho nandikira abahanzi n’amakorari, ndi umusizi, muri make navuga ko kwandika aribwo buzima bwanjye”.

Video y’indirimbo "Hari indi Si" wayisanga hano:

Source: inyarwanda.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?