Marily Hickey yateguye igiterane gihuza(...)

Kwamamaza

agakiza

Marily Hickey yateguye igiterane gihuza abantu miriyoni muri Pakisitani


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-09 07:26:34


Marily Hickey yateguye igiterane gihuza abantu miriyoni muri Pakisitani

Marily Hickey ni umuvugabutumwa w’imyaka 86 uzwi cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ibiganiro by’ivugabutumwa anyuza kuri televiziyo. Mu myaka 40 amaze akora ivugabutumwa amaze kuzenguruka mu bihugu 156 avuga ubutumwa bwiza. Yateguye igiterane muri Pakisitani gihuze abantu miriyoni.

Pakisitani ni igihugu kiyobowe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya isilamu, ndetse abakirisitu bahatuye bahura n’akarengane gakomeye uko bwije n’uko bukeye. Kwandikwa ko uri umukirisitu mu ikarita rangamuntu bituma ubura uburenganzira bumwe mu gihugu nko kubona akazi no kubona aho kuba.

Kuri pasika y’umwaka ushize wa 2016 bibukaga umuvugabutumwa wafunzwe azira imyizerere ye witwa Bibi. Ariko Pakisitani bashyizeho amategeko arengera imiryango y’abantu bake mu iyobokamana. Ni muri urwo rwego ivugabutumwa ryagiye ryaguka muri iki gihugu gituwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu mu mavugabutumwa yakunze gukorwa na Naeem Nasir hamwe na Marilyn Hickley.

Uyu mubyeyi yakoze umurimo ukomeye muri ibi bihugu by’abayisilamu kuko nkuko abitangaza avuga ko kubera ubumwe yubatse akunda abayisilamu nabo bakamukunda.Marilyn avuga ko umutwaro w’abayisilamu yawukuye mu masengesho, ubwo yabaga asengera isi, bituma yumva afite umutwaro wo gusengera ibihugu by’abayisilamu kugirango Imana ihatange agakiza.

Nyuma yo kumara imyaka 4 asengera ibihugu 40 by’abayisilamu mu buryo buhoraho, Marily nibwo yatangiye ingendo zo kujya kubwirizayo ubutumwa bwiza agera muri buri gihugu muri ibi yasengeye. Nibwo yatangiye gukora ibiterane bihuza abantu basaga miriyoni mu buryo atatekerezaga.

Marily agenda atanga ubutumwa bw’urukundo no gukira indwara. Abanyapakisitani bamuhimye “Mama wa Pakisitani” nkuko byatangarijwe hafi y’umusigiti wa Badshani uri Lahore bitangajwe na Imamu wavuze ko Marily azana ubutumwa bw’amahoro ku batuye Pakisiitani. Yagaragaje ko nk’umuyobozi w’idini abona urukundo yigisha rufitiye benshi akamaro.

Marily ntabundi butumwa avuga uretse kuvuga Yesu wapfuye ku bw’ibyaha agatsinda urupfu, akababwira ko ni bihana bakamwizera azaza agatura mu mitima yabo. Ababwira ko nubwo abantu batabamenya Yesu we abazi.

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?