MU MABOKO YAWE HARI UMUHUMETSO Dr. Fidèle(...)

Kwamamaza

agakiza

MU MABOKO YAWE HARI UMUHUMETSO Dr. Fidèle MASENGO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-01 03:15:11


MU MABOKO YAWE HARI UMUHUMETSO Dr. Fidèle MASENGO

1Samuel 17:50
Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.

Muri iki gitondo mfashijwe cyane n’ukuntu Dawidi yarwanishije umuhumetso agatsinda Goliyati, umufilisitiya, inararibonye mu ntambara kd wari witwaje intwaro zitabarika.

Dore bimwe mu byo nize:

1. Akenshi mu rugamba, umukristo ararwanirirwa. Urugamba n’urw’Imana s’urwacu. Uko byagenze kuri Dawidi niko nawe bizakugendera.

2. Imana ijya idutsindishiriza ikoresheje icyo dufite. Agihaguruka kurwanirira ubwoko bw’Imana, Sauli yashatse kumwambika imyenda y’intambara ye no kumutiza ibikoresho yakoreshaga ariko Dawidi arabyanga. Arwanisha umuhumetso n’amabuye.

3. Muri wowe Imana yashizemo intwaro zose ukeneye ku rugamba urimo. Ntabwo ukeneye gushakira imbaraga ahandi. Zikurimo kd zirahagije.

4. Uzirinde gupimira intwaro zawe ku ntwaro umwanzi ahagurukanye. Nahagurukana ibitutsi nk’uko Goliyati yabikoze, ntuzamusubize mu bitutsi, uzahagurukane guca bugufi no kwizera.

5. Abarwanirira Imana bayoborwa n’Imana. Ntabwo biyobora.

6. Byanze bikunze, bitinde bitebuke, umuntu urwanira mu kuri, birangira atsinze urugamba.

Mugire umunsi mwiza.

Dr. Fidèle MASENGO Foursquare Gospel Church Kimironko

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?