MFASHA GUSENGERA ABAMUDO N’ABARONGIBA BO MU(...)

Kwamamaza

agakiza

MFASHA GUSENGERA ABAMUDO N’ABARONGIBA BO MU BUSHINWA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-01 07:44:55


MFASHA GUSENGERA ABAMUDO N’ABARONGIBA BO MU BUSHINWA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama 2017 dusengere Abamudo n’Abarongiba bo mu Bushinwa.

Mu Bushinwa habarirwa Abamudo n’Abarongiba abagera ku 158.000, baherereye ku kirwa Tibeti aba bakaba ari abayoboke b’idini y’ababudisite. Ururimi bakoresha ni Tibetani n’Amdo.

Bibiliya n’ibindi bitabo bya Gikirisitu ntabwo birahindurwa mu rurimi bakoresha . Ariko filime y’ubuzima bwa Yesu yo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho z’amajwi nazo zamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Ikirwa cya Tibeti biragoye kukigeraho n’ubuzima bwaho buragoye kuburyo byagora abantu kujyanayo ubutumwa bwiza.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera hirya no hino ku isi (cyane cyane baturutse mu matorero yo mu bushinwa) ku bashyira inkuru nziza y’agakiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we
• Gusenga kugirango Imana ibateremo ishyaka n’umwete byo gushaka Imana.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo, kuko uzacira amoko imanza z’ukuri kandi uzashorera amahanga mu isi.”.” ( Zaburi:67:4)
Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?