MFASHA GUSENGERA ABALAMI BO MU BUSHINWA

Kwamamaza

agakiza

MFASHA GUSENGERA ABALAMI BO MU BUSHINWA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-02 08:52:55


MFASHA GUSENGERA ABALAMI BO MU BUSHINWA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Kanama 2017 dusengere Abalami bo mu Bushinwa.

Mu Bushinwa habarirwa abagera ku 130.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini ya Gakondo. Indimi bakoresheni Lalo, na Dongshanba.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu nta na kimwe kirahindurwa mu ndimi bakoresha. Radiyo na Televiziyo bya gikirisitu nabyo ntabwo birabasha gukoreshwa mu ndimi bakoresha.

INZITIZI

Uburyo Abalami bizerera mu bakurambere bituma kubagezaho ubutumwa bwiza bwa Yesu bigorana.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera bashya mu ba Lami kugirango, ibuzuze Umwuka Wera kugirango babashe gufasha bagenzi babo bamenye inkuru nziza y’agakiza
• Umwuka Wera agenderera imitima y’Abalami, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
• Ko haboneka Bibiliya yuzuye ndetse n’imfashanyigisho za Gikristo mu rurimi bavuga.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza akamamaza iby’agakiza akabwira I siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma.” ( Yesaya: 52:7)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?