MFASHA GUSENGERA ABAHANI BO MU BUSHINWA

Kwamamaza

agakiza

MFASHA GUSENGERA ABAHANI BO MU BUSHINWA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-11 08:57:35


MFASHA GUSENGERA ABAHANI BO MU BUSHINWA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2017 dusengere Abahani bo mu Bushinwa.

Mu Bushinwa habarirwa Abahani bagera kuri 742.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini Gakondo. Ururimi rukoreshwa ni hani.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu ntabwo zirashobora kugezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi ariko zo zamaze kugezwa mu ndimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu yo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Ibikoresho byo kugeza ubutumwa bwiza ku bahani biracyari bike(inyandiko, filime z’ubutumwa bwiza).

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa abizera hirya no hino ku isi ku bashyira inkuru nziza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
• Ko haboneka Bibiliya ndetse n’imfashanyigisho za Gikristo mu rurimi bavuga.
. Imana ibafashe bake muri bo bakiriye ubutumwa bwiza ibahe imbaraga zo kubugeza ku bandi.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Azababarira uworoheje n’umukene, Ubugingo bw’abakene azabukiza .” (Zaburi: 72:13)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?