MFASHA GUSENGERA ABABERIBA KEBILE BO MURI(...)

Kwamamaza

agakiza

MFASHA GUSENGERA ABABERIBA KEBILE BO MURI ALIJERIYA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-15 07:27:39


MFASHA GUSENGERA ABABERIBA KEBILE BO MURI ALIJERIYA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017 dusengere Ababeriba Kebile bo muri Alijeriya.

Muri Alijeriya habarirwa Ababeriba Kebile bagera kuri 5.675.000 ku isi hakabarirwa abagera ku 6.460.000, aba bakaba ari abayoboke b’idini isilamu. Ururimi rukoreshwa ni kabyle.

Bibiliya n’izindi nyandiko za gikirisitu zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Inyigisho zimwe z’amajwi nazo zamaze kugezwa mu rurimi bakoresha. Filime igaragaza ubuzima bwa Yesu nayo yamaze guhindurwa mu rurimi bakoresha.

INZITIZI

Kugera ku ba Beriba Kebile muri Alijeriya biragoye cyane. Radiyo na televiziyo nibwo buryo bwiza bwo kugeza ubutumwa bwiza mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana yohereze abakirisitu bajye gukorera mu gace batuyemo bitume babashyira ubutumwa bwiza.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo uwo ari we.
•Imana yongere ubushake mu ba Beriba Kebile bwo gushaka kumenya Yesu ariwe nzira ukuri n’ubugingo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Bumvise ibyo barihorera bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo nabo bahabwe ubugingo .” (Ibyakozwe n’intumwa: 11:18)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?