MFASHA DUSENGERE ABAMALEYI BO MURI INDONEZIYA

Kwamamaza

agakiza

MFASHA DUSENGERE ABAMALEYI BO MURI INDONEZIYA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-29 06:38:52


MFASHA DUSENGERE ABAMALEYI BO MURI INDONEZIYA

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Gicurasi 2017 dusengere Abamaleyi bo muri Indoneziya (Aziya).

Ku isi habarurwa abagera kuri 11.527.000, muri abo 3.120.000 bibera muri Indoneziya. Abakurambere babo bafite inkomoko mu birwa bya Filipini na Tayiwani. Mbere yuko benshi muri bo bayoboka idini ya Isilamu ( mu kinyejana cya 15); ari nayo yiganje kugeza n’uyu munsi, bamwe bari Ababudisiti, abandi bakaba mu idini ya Hinduyizimi naho ikindi gice gisigaye cyo kigakurikiza idini yabo gakondo.

Nta makuru ahari yizewe agaragaza ko Bibiliya yamaze gushyirwa mu rurimi bavuga; gusa ikizwi nuko hari imfashanyigisho zimwe za Gikristo zamaze gushyirwa mu rurimi rwabo ( Urugero: filimi ya Yesu).

INZITIZI

Abamaleyi bamaze ibinyejana byinshi bari mu idini ya Isilamu, bityo ntibyoroshye gupfa guhindura imbyumvire yabo. Ikindi cyo kuzirikanwa nuko Indoneziya aricyo gihugu ku isi gifite umubare mwinshi w’Abayisilamu.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutse Abakristo bo hirya no hino ku isi kujyana Ubutumwa Bwiza mu Bamaleyi.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” (Mariko 16:15)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?