MFASHA DUSENGERE ABAFULANI BO MURI SENEGALI

Kwamamaza

agakiza

MFASHA DUSENGERE ABAFULANI BO MURI SENEGALI


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-17 02:57:59


MFASHA DUSENGERE ABAFULANI  BO MURI SENEGALI

“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)

Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, mfasha kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2017 dusengera Abafulani bo muri Senegali.

Abafulani babarizwa mu gihugu cya Senegali ho ku mugabane w’Afurika. Mu bihugu bitandukanye, Abafulani babarirwa mu 1.490.000; muri Senegali honyine hakaba hatuye abagera ku 1.010.000. Hejuru ya 98% ni Abayisilamu. Ndetse usanga bafite ishema ryo kuba abirabura ba mbere bahindukiriye idini ya Isilamu. Isezerano Rishya ndetse na zimwe mu mfashanyigisho za Gikristo zamaze guhindurwa mu rurimi bavuga rwitwa Pulari.

IBYIFUZO BYO GUSENGERA

• Imana ihagurutsa Abakristo benshi hirya no hino ku isi (cyane cyane mu matorero yo muri Afurika y’iburengerazuba) bakajyana Ubutumwa Bwiza mu Bafulani.
• Haboneka Bibiliya yose mu rurimi rwabo rwa kavukire.
• Umwuka Wera agenderera imitima yabo, kugira ngo bahishurirwe Kristo.

IJAMBO RY’UMUNSI

“Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. ” (Matayo 9: 37-38)

Ushobora gusangira aya makuru n’inshuti zawe wifashishije imbuga nkoranyambaga nka www. facebook.com, cyangwa se ubundi buryo bukoroheye, kwigomwa umwanya naho waba ari muto ukazirikana abatarumva Ubutumwa Bwiza mu buryo bw’isengesho ni iby’igiciro cyane mu maso y’Imana. Imana iguhe umugisha!

Ku babasha kumva ururimi rw’Icyongereza mushobora gukurikira gahunda ya buri munsi yo gusengera amoko atarumva Ubutumwa Bwiza kuri http://www.unreachedoftheday.org/ cyangwa http://www.cornerstonenc.org/unreached-of-the-day/

Ange Victor UWIMANA
[email protected]
(+250)788552883/ (+250)725151463

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?