Libiya: Imibiri y’abakirisitu 21 bishwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Libiya: Imibiri y’abakirisitu 21 bishwa IS(Islamic State) yasanzwe mu cyobo rusange


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-12 07:43:52


Libiya: Imibiri y’abakirisitu 21 bishwa IS(Islamic State) yasanzwe mu cyobo rusange

Minisiteri y’imbere mu gihugu muri Libiya yatangaje ko imibiri y’abakirisitu b’abakopte 21 bishwe n’intagondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa ISIS bari bamaze imyaka 2 bishwe n’izi ntagondwa yabonetse mu cyobo rusange ikaba yarahise ijya gukorerwa ibizamini.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byatangaje ko iyi mibiri basanze yarakaswe imitwe yose nkuko byatangajwe na minisiteri ishinzwe kurwanya akarengane mu mugi wa Misurata.

Abayobozi bamenye iki cyobo rusange cyari kirimo imibiri 20 y’aba bakirisitu baturuka muri Egiputa n’undi umwe w’umunyafurika hataramenywa igihugu akomokamo, bitewe n’umwe mu izi ntagondwa za IS wakiriye agakiza ari mu nzu y’imbohe atangaza aho babajugunye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Egiputa iri kuvugana Libiya binyuze mu muryango w’abibumbye kugirango iyi mibiri ishyikirizwa imiryango y’ababuze ababo. Ikaba yarahise ijyanwa mu laboratwari ya Misrata kugirango ikorerwe ibizami bya DNA nkuko byatangajwe na Al-Masry Al-Youm.

Izi nyeshamba zimenyerewe ku bazina ya IS, ISIS, ISIL na Daesh zashimuse abandi bakirisitu muri Libiya guhera mu Ukuboza k’umwaka wa 2014 kugera muri Mutarama 2015.

Mu kwezi gushize urukiko rwa Egiputa rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 7 bo mu mutwe wa IS bo mu majyaruguru ya Egiputa bagize uruhare mu rupfu rw’abakirisitu 21 bishwe n’uyu mutwe. Abakirisitu b’Abakopte bakunda kugendagenda muri Libiya bashakisha imibereho ariko bagenda biteguye ko bakorerwa akarengane gakomeye ndetse ko bakuramo n’urupfu.

Umwe muri aba bakirisitu yagize ati “Tuzi neza ko kujya muri Libiya ari nko gusanga urupfu ariko ntayandi mahitamo dufite, abenshi bagiye muri Libiya bitewe n’ubukungu butifashe neza ariko abakirisitu bagahura n’akaga gakomeye.”

Bishop Amba Angaelos umuyobozi w’itorero r’abaorutodoxe b’Abakopte umwaka ushize ubwo yari mu materaniro yavyze ko imwe mu mpano bafite ari uko izi ngorane bahura nazo zibazanira gushyira hamwe kw’abakirisitu. Ariko agaragaza ko hakwiriye gukomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango akarengane gakorerwa kagabanuke.

Christian post.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?