Kwinjira mu giterane cya Alarm bizaba ari(...)

Kwamamaza

agakiza

Kwinjira mu giterane cya Alarm bizaba ari ubuntu muri Dove Hotel


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-10-18 06:29:28


Kwinjira mu giterane cya Alarm bizaba ari ubuntu muri Dove Hotel

Kuri iki cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2017 mu nyubako ya ADEPR "Dove Hotel" iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi, harategurwa igiterane cyagutse cyiswe « True Woship Atmosphere », tugenekereje mu Kinyarwanda ni « Ikirere kizima cyo kuramya » Iki giterane kiri gutegurwa na Alarm Ministries.

Bimaze kuba nk’ibimenyerewe ko ibiterane binini ndetse byakorewe ahantu hasa n’ahahenze nko mu ma hoteri, amasale manini n’ahandi biba bisaba ikiguzi runaka kwinjira. Inkuru ishimishije ni uko Alarm Ministries bakoze itandukaniro, kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu.


Alarm Ministries bazataramira abantu nta kiguzi

Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana giteye amatsiko bitewe n’abagiteguye by’umwihariko wakongeraho abatumirwa bafite bikaba akarusho.

Alarm Ministries izaba iri kumwe na True Promises Ministries ; Gisubizo Ministries, Healing Worship team; New Melody Choir.


Healing Worship Team izaririmba muri True Worship Atmosphere Live Concert


True Promises nabo bazaba bahari


Gisubizo Ministries nayo izafatanya na Alarm kuramya Imana


New Melody nayo izitabira iki gitaramo

True Worship Atmosphere izatangira saa 14h30, Muhawe ikaze mwese abakunda kuramya no guhimbaza Imana.

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?