Rinda iby’ubugingo /Ev. Masengesho Jean(...)

Kwamamaza

agakiza

Rinda iby’ubugingo /Ev. Masengesho Jean Baptiste.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-16 02:44:23


 Rinda iby’ubugingo /Ev. Masengesho Jean Baptiste.

"Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho".Imig 4:23

Hanyuma y’ibyo, nyirabuja abenguka Yosefu, aramubwira ati: “Turyamane.”
Maze ariyangira, abwira nyirabuja ati: “Dore databuja ntagenzura ibyo mubikiye byo mu rugo, ndetse ambikije ibyo atunze byose.

Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura Ku Mana?" "Intang 39:7-9"

Ubusanzwe Iyo Bibliya ivuze umutima akenshi iba ivuga Ibitekerezo (thoughts). Mu bitekerezo hapfiramo ibintu byinshi cyane ndetse ni naho Umukristo agomba gukomerera. Iyo dusomye Bibliya itwereka ko abantu bose Imana yagiye ikoresha babaga bafite kwaguka mu bitekerezo.

Iki gitabo cy’imigani dusomye cyanditswe na Salomo mwene Dawidi.
Amateka ya Salomo agabanyije mu bice 3.

1. Ubusore bwe. Salomo yimye Ingoma akiri muto. Mu busore bwe yaranzwe n’umuriro wo Gukunda Imana ndetse akundisha Abisirayeli Imana. Ariko muri iki gihe yaranzwe no gukunda ibyisi cyane dore ko byanaje no kumuhira.

2. Ikigero cy’ubukwerere: Salomo yabaye umugabo w’igikwerere yaramaze gutwarwa n’iby’isi cyane abirutisha Imana. Arongora abagore benshi cyane ndetse benshi bameza ko ibitekerezo bye byamubwiraga ko uko azarongora abagore benshi ari nako azarushaho kwigarurira Ibindi bihugu yitwaje ko byamushyingiye. Uko abagore baza akarushaho kuba kure y’Imana.

3. Ubusaza bwe: Salomo amaze gusaza yakoze ibintu 2 bikomeye.

1.Yafashe ibyisi abigereranya n’iby’Imana.
2.Yatanze Inama zikubiye mu Bitabo 3 yanditse (Imigani,umubwiriza,Indirimbo)

Nyuma yo kubona Ibyo yanyuzemo byose bikamuhindukira ubusa.
Nibwo yavuze ati "Ujye wibuka Umuremyi wawe mu misi y’ubusore bwawe Iminsi mibi itaraza. Umubw.12:1".

Yanditse atanga Inama ati : "Rinda Umutima wawe kuruta Ibindi byose birindwa ,kuko ariho iby’ubugingo bikomokaho" Imig.4:23.

Pawulo yandikira itorero ry’i Tesalonike, yarababwiye ati "Umwuka n’umubiri n’ubugingo birarindwe bitazabaho umugayo". 1.Abates.5:23

Hari igihe Umukristo abaho umubiri n’umwuka nta kibazo bifite akora imirimo yose uko itegetswe ariko Ubugingo buriho umugayo.

Icyafasha Umukristo Kurinda iby’ubugingo ni ugutwara Intwaro zose z’Imana

Yosefu yabaye mu buzima bwamugerageje ariko arinda Iby’ubugingo kugeza ubwo arokoka umugore warangije kumwereka ubwambure bari bonyine !

Niyo mpamvu ibikunesha hari abandi babinesheje gusa nawe ukwiye kunesha ibyananiye abandi. (Imana idufashe cyane)

Dore icyo umukristo ushaka kurinda ubugingo yakora

1. Kubika Ijambo ry’Imana mu mutima. Zab.119:9-11.
2. kugira Amakenga: Tamari ajya kurwaza Musaza we Amunoni ntabwo yari kugira Ibitekerezo ko yamugusha mu Cyaha cy’ubusambanyi.

Iyo ushaka Kurinda iby’ubugingo umenya ko buri wese yaba icyanzu cy’umwanzi satani.

3. Kwigirira icyizere no kumenya ko byose bishoboka ndetse ukagirira Imana icyizere. Iyo watakaje ibyiringiro by’ubuzima umuntu wese akuyobora uko abonye kdi akagukoresha ibidakorwa ukazabyicuza nyuma.

4. Kwiruka / Kubangira amaguru ingata: Hari aho ugera ntibisabe gusenga ahubwo n’ayo wasenze ukibaza nimba atarageze ku Mana kuko ubugingo busumbirijwe.

Yosefu Imbere ya Mukapotifari ntiyari gutokesha abadayimoni icyari gisigaye ni ugukiza ubugingo akabangira amaguru ingata.

Dusenge:

Mana duhe ubwenge n’imbaraga zo kurinda iby’ubugingo, uwananiwe kurinda iby’ubugingo nawe umuhe umutima wo kwihana kandi imbabazi zawe ntizituveho, mu izina rya Yesu, Amen.

Ev.Jean Baptiste MASENGESHO.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?