Kuki dukwiye kugirira Imana ikizere

Kwamamaza

agakiza

Kuki dukwiye kugirira Imana ikizere


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-12-20 08:06:06


Kuki dukwiye kugirira Imana ikizere

Abafilipi: 3 :1-13
Muri uru rwandiko Pawulo yandikiye Abafilipi ababwira gushyira ibyiringiro byabo ku Mana bakareka kwiringira umuntu uwo ariwe wese mu byo bahura nabyo byose. Imana atangije umurimo mu Itorero ifite ubushobozi bwo kuwurangiza.

Icyo wamenya ni uko (Ibyakoze n’Intumwa 16) ariho dusanga inkuru y’igihe Pawulo n’abo bari bari kumwe bagezaga ubutumwa bwiza muri uyu mugi.Muri uyu mugi niho umugore waguraga imyenda y’imihengeri witwa Ludiya n’umuryango we bakiriye agakiza. Ni naho umukobwa wari utewe na dayimoni nyuma yo kumva ubutumwa bwiza yakize yakira agakiza.

Ariko kuhageza ubutumwa bwiza ntabwo byabaye ntakiguzi gitanzwe kuko Pawulo na bagenzi be batangira kubwiriza muri uyu mugi barafunzwe ndetse bashyirwa mu nzu y’imbohe batanyuze mu rukiko.

Izi ni zo ngorane itorero ry’Ifilipi ryatangiranye. Ryakomeje gukura bitewe n’ubufasha Pawulo yakomeje kubaha harimo n’ubw’amafaranga, ariko inyigisho z’ubuyobe zakomeje kwibasira iri itorero ndetse bigira ingaruka ku bumwe bari bafitanye muri Kirisitu.

Aya makuru ntabwo yari meza kuri Pawulo kumva uburyo ahantu yabyaje ubutumwa bwiza bimugoye bari kwibasirwa n’inyigisho z’ubyobe, n’ibindi bibazo bitandukaye.
Pawulo abonye uko bimeze ibyiringiro bye byose yabishyize mu Mana
Abafilipi: 1:6 “Icyo nzi neza ntashidikanya, ni uko iyatangije umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kirisitu.”

Kugirira Imana ikizere byatumye Pawulo:

1. Ashima Imana (Abafilipi: 1:3)

Buri gihe iyo yabwirwaga amakuru y’iri torero Pawulo yafataga umwanya agashima Imana kubwaryo, kuko yizeraga ko Imana ifite byinshi iri gukora muri iri torero uko byaba bimeze kose.

2. Yahoraga abasengera Imana (Abafilipi: 1:4)

Kugirira Imana ikizere byatumaga abasengera anezerewe. Ijambo umunezero rigaruka muri uru rwandiko inshuro 15. Agaragaza ko abasabira kugirango urukundo rwabo rurusheho kwiyongera ndetse no gukomeza kuba abera ndetse n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kirisitu. Akomeza abasabira kwera imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Kirisitu kugirango Imana ishimwe kandi ihimbazwe.

3. Yari abafitiye Urukundo (Abafilipi: 1:7-9)

Urukundo Pawulo yakundaga benedata rwarigaragazaga kuko yari abafite ku mutima. Yakundaga Imana agakunda n’abantu bayo. Gukunda abandi ni ikintu kitoroshye kuko bigerageza kwihangana n’amarangamutima yawe. Ariko yari azi ko Urukundo ari itegeko.

Mu murimo w’Imana dukora duhura n’ibibazo nk’ibyo itorero ry’Ifilipi ryahuye na byo ariko dukwiriye kwiringira Imana yatangije umurimo mwiza muri twe ko ariyo izawusohoza. Mu gihe ufitiye Imana ikizere ukwiye gushima Imana buri gihe, ugasenga wuzuye umunezero, ugakunda n’abantu bose utarobanura ku butoni ibindi ukabiharira Imana.
Abafilipi: 2:13 “Kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?