Kuki ari ngombwa gushima Imana?

Kwamamaza

agakiza

Kuki ari ngombwa gushima Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-28 08:19:03


Kuki ari ngombwa gushima Imana?

Mu mibereho ya gikristo hari byinshi bituma dushima Imana bimwe muri byo ni uko urukundo rwayo ruhoraho rudashira, Imana ni nziza kandi imbabazi zayo zihoraho iteka ryose. Kuramya Imana no kuyubaha byose birajyana kuko ntitwaramya Imana tutayishimye.

Kwishima no kugaragaza umunezero ni byiza kuri twe. Imana nk’umubyeyi w’umuhanga cyane, ishaka ko duhora tuyishimira impano zose iduha mu buzima bwa buri munsi (Yakobo 1: 17) ni inyungu zacu guhora twibutswa ko ibyo dufite byose biva ku Mana.

Iyo umuntu abayeho mu buzima budashima ahinduka umwibone ndetse akikunda aho usanga ahora yigarukaho we ubwe gusa. Aha usanga atangira kwishyira hejuru akavuga ko ibyo afite ariwe wabyigejejeho. Mubyukuri gushima Imana bituma tunoza umubano wacu n’Imana tukumva ko ibyo dufite ariyo yabiduhaye.

Gushima Imana bitwibutsa abo turi bo. Mu miterere y’ikiremwamuntu duhora twumva dukeneye ubutunzi bwa hano mu isi. Ninaho usanga twita ku byo tudafite. Iyo dushima Imana kenshi tugenda twibutswa ibyo dufite. Iyo twibanze ku migisha dufite kuruta ko twibanda ku byo dukeneye kubona , bihindura intekerezo zacu tukarushaho kubona ko Imana yatugiriye neza kandi ko ishoboye byose.

Iyo dusomye mu 1Abatesalonike 5:18 “mu bibaho byose muhore mushima, Imana ibashakaho muri Kristo Yesu” dukwiye guhora dushima muri byose atari uko gusa twabonye ibyo dukunda, ahuwo no mugihe tugwiririwe n’ibibazo ni ngombwa gushima Imana.

Byongeye iyo twihaye intego yo gushima Imana kuko yaduhaye ibyiza gusa, usanga twikururiye umubabaro kandi ntibyashoboka ko umubabaro tuwufatanya no gushima Imana . ariko handitswe ngo: “hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda” (Yakobo 1:12) Imana ntituyishimira ko ibibi byatugezeho ahubwo tuyishimira ko yaduhaye imbaraga zo kubyihanganira.

Dushimira Imana ko kuko yadusezeranyije ko “ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, aribo bahamagawe nk’uko yabigambriye” (Abaroma 8: 28) ikintu cy’ingenzi ni ukuyikunda no kuyubaha ibindi byose biza nyuma.

Muri macye dukwiye kugira imitima ishima Imana n’ubwo twahura n’ibikomeye ntibikatuze kunezererwa Imana no kuyishima, dushobora kubabara ariko ntibitubuze gushima Imana. “Nuko tujye dutambira Imana igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu , aricyo mbuto z’iminwa ihimbaza Imana” (Abaheburayo 13:15) gushima Imana bituma imitima yacu ihora inoza umubano mwiza n’Imana bityo bikaturinda kugwa mu moshya no mu bishuko by’iyi si bitwibira amahoro.

Source: truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?