Kuki ari ngombwa guhimbaza Imana?

Kwamamaza

agakiza

Kuki ari ngombwa guhimbaza Imana?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-06 07:35:46


Kuki ari ngombwa guhimbaza Imana?

Ijambo "guhimbaza” riboneka muri bibiliya incuro nyinshi “ nzajya ndirimbira uwiteka nkiririho, nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo” (Zaburi 104:3) uwiteka arakomeye cyane akwiriye gushimwa cyane mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera (Zaburi 48)

Guhimbaza Imana no kuyishima byibagiza umuntu imibabaro n’ibiteye ubwoba byo muri ubu buzima. Gutekereza ku Mana byonyine bihindura ibyiyumviro by’umuntu. Guhimbaza Imana byibutsa umuntu kureba ku Mana cyane kuruta uko umuntu asanzwe yirebaho kuko Imana ifite ibisubizo byose naho twe abantu tukagira ibibazo.

Tugiye kurebera hamwe impamvu ari ngombwa guhimbaza Imana no kuyishima:

guhimbaza Imana bituma umuntu ahinduka mushya
Yesu yabwiye Nikodemu ko agomba kubyarwa ubwa kabiri (Yohana 3:1-8) iyo umuntu yizeye Imana n’umwana wayo, aba yongeye kuvuka bundi bushya akaba mushya mu mutima no muri roho (2 Abakorinto 5:17) ahabwa uutima mushya n’umwuka mushya usimbura umutima w’iuye yari asanganywe (Ezekiel 36:26) bityo atangirana amahirwe yo gufashwa n’umwuka wera.

Kwicisha bugufi ku bw’uko Yesu yitanze akaduha agakiza
Yesu yiyambuye icyubahiro cy’ubumana yicisha bugufi aba mu buzima bworoheje. Yiyambitse akamero ka muntu yemera gupfira ibyaha byacu ku musaraba kandi we yari umuziranenge (Abafiripi 2: 6-8) ibyo byose yabikoreye njyewe nawe kuko nta bundi buryo twari kwemerwa.

Intege nke zacu zidufasha kubona imbaraga z’Imana.

Twebwe abantu turi abanyantege nke, dukora ibyaha buri gihe ariko Imana yirengiza ibyo ikatuba hafi. Mu guhimbaza Imana no kuyiramya duca bugufi tukazamura icyubahiro cy’Imana hanyuma umwuka wera agakora imirimo ikomeye muri twe.

Imbaraga z’Imana nizo dukeneye, imbaraga zayo zikora mu cyimbo cy’intege nke zacu. Mu by’ukuri aho integer nke ziri niho imbaraga z’Imana zuzura (2Abakorinto)

Duhimbaza Imana tuyishimira ibyo yakoze

Imigisha yose iva mu biganza by’Imana n’ibigeragezo byose Imana ibifiteho ububasha . Imana yaremye ijuru n’isi, itanga imvura n’izuba , irenganura abarengana , ihumura impumyi, muri macye tugoswe n’imirimo y’intoke zayo.

Dushobora kuyisaba buri kimwe cyose, iduha ibyo dukeneye kandi idusubiza integer mu bugingo iyo tunaniwe.

Twaremewe guhimbaza Imana

“Kuko ari wowe waremye inging zanjye, wanteranirije mu nda ya mama. ndagushimira konaremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:13-14)

N’ubwo umuntu yashakashaka abantu bose, ahantu hose, ashakisha icyamunezeza ntaho yakibona uretse ku Mana.

Ariko Imana ibasha kuduha amahoro no mu gihe cy’imibabaro, ishaka ko dhorana ibyishimo bitarangira . uyu munezero utangwa n’Imana ntugira akagero. Ni iby’igicro cyinshi kumenya ko Imana ihorana natwe.

Muri macye dukwiye guhimbaza Imana mu byo dukora byose, ingingo z’imibiri yacu zikwiye guhimbaza Imana kuko kwera kwayo kurenze imitekerereze ya muntu. Nimucyo rero tuzamure icyubahiro cyayo kuko ari cyo twaremewe.

Source: crosswalk.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?