Kuki abantu batagikunda gusenga? Pastor(...)

Kwamamaza

agakiza

Kuki abantu batagikunda gusenga? Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-25 07:41:15


Kuki abantu batagikunda gusenga? Pastor Desire

Gusenga ni imwe mu nzira zitwinjiza mu basabane bwacu n’ Imana ariko uko ubuzima bugenda bukomera bamwe babura akanya ko gusenga abandi bakaba barasubijwe batagifite ibyifuzo byinshi babwira Imana. Ku bw’izo mpamvu gahunda z’amasengesho zihuriza abantu hamwe bisigaye bigoye kuzibonekamo.

Hari ikintu gitangaje! Iyo utumiye abantu ko hari ibirori birimo kwishima, amafunguro n’ ubusabane, n’ubwo watumira abantu ubatunguye ntibabura akanya. Ibi bikaba byaguha gutekereza, ese ni ukutamenya agaciro ko gusenga cyangwa ni uko Satani arwanya amasengesho?

Reka turebere hamwe mu gihe cya Yesu uko byari bimeze. Hafi buri gihe abantu bazaga kuri Yesu gushaka imigati n’ibindi bitangaza bagakubita bakuzura ariko mu by’ ukuri si impinduka y’ubugingo bashakaga. Rimwe Yesu yigeze kubagerageza abishaka ababwira ko uwo munsi nta migati ihari ahubwo ababwira ko ari we mutsima w’ubugingo. Iryo jambo ryarabagerageje bahitamo kumuvaho hasigara 12 gusa (Yohana 6:25-66).

Ese dukwiye gusenga kuko dufite icyo dushaka kuri Yesu cyangwa dukwiriye kumusenga kuko tumukunda?

Itegeko rikuru riravuga ngo “ukundishe Uwiteka umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose”. Njye ntekereza ko kujya kuvugana n’uwo ukunda bitakugora kuko urukundo ruraguhata.

Hari ikindi twatekerezaho: Uzi ko iyo umuntu afite ikintu kimubabaje cyane atabura akanya ko kujya gusenga? Ariko iyo tuguwe neza tugira za gahunda nyinshi zitatuma tubona akanya ko gusenga. Icyo gihe impamvu ziba ari nyinshi kandi zumvikana. Abantu bamwe bari mu bihugu byateye imbere bakubwira ko nta mpamvu yo gusenga kuko gusenga ari ugusaba kandi bo nta cyo basaba Imana.

Hari ibanga mu gusenga: Yesu ni umwe mu bagira akazi gakomeye kuko yigishaga abantu barenze ibihumbi 20 atagira indangururamajwi kandi akakira abantu benshi. Igitangaje ni uko nta joro na rimwe yasibye kwihererana na se, ahubwo yafataga umwanya urenze amasaha 4 buri joro agasenga. Aho ni ho yakuraga imbaraga zo gukora umurimo we neza.

Reka tuzirikane ibi: Burya ibindi bintu byose dukora bituma dutakaza imbaraga ariko ikintu cyonyine ukora kikwakwinjiriza imbaraga ni ugusenga gusa. None niba dukoresha imbaraga tutinjiza, izo mbaraga tuzikura he?

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (9)

joel Munyandege

17-10-2017    05:55

Yesu abahe umugisha iyo numva pasteur ukigerageza kuvuga imana akigisha bantu kwihana ibyaha no kutwereka icyatuma tugumana na krsto mu mibereheo yacu biranezeza kuko muri iyi minsi abavugabutunwa benshi ntabwo bigisha kwihana ibyaha ahubwo bavuga ko imana itanga ibintu abantu bacyenera hano mu isi gusa. murakoze

Janine

16-10-2017    02:00

Icyi kigisho kiramfashije kinyibukije ko mubuzima bwa burimunsi duhura nibidukamura nibitumaramo imbaraga. pastor Imana iguhe umugisha.

Niyoyukuri Innocent

27-09-2017    13:00

Imana ibahe umugisha paster mubyukuri abantu muriyi minsi bahugiye mu by’isi kuruta ibyijuru bikaba byaraba humye amaso bakibagirwa gusenga kubwiyi nyigisho mfashe umwanzuro wogukomeza inzira natangiye

marie Grace

27-09-2017    10:58

yewe Mana weee dutabare wongere udukundishe gusenga ibyisi ntubyemerere bidutwara burundu

Nshimirimana Emmanuel

26-09-2017    08:32

Gusenga Bikwiye Kuba Imibereho!Yesu Atabare Ishengero!

Bolingo Joseph

26-09-2017    03:49

Yesu nashimwe bene data ikigaragara nuko abantu benshi bahuze cyane bitwaje Akazi ntibibuke ko Byose biva mugusenga
Yesu akongerere Amavuta pastor

25-09-2017    13:10

erega gusenga lmana abenshi ntibabisobanukiwe kuko gusenga sahantu bajya ahubwo nukuganira n’lmana ubwo rero yaba uri mukazi yaba uri murugo aho hose wahasengera lmana kuko ibera hose icyarimwe .ikibazo gihari nuko abantu bazi ko gusenga arukujya mumadini gusa kandi abantu batinya gutanga amafaranga mumadini ariko ubundi guterana no gusenga igihe abantu bataramenya kubitandukanya bizabagora pe
.

Ange Victor UWIMANA

25-09-2017    11:15

Asante pastor, iku bw’iyi nyigisho hari abantu bagenda bakamuka mu by’Umwuka,ariko ahanini usanga ari uko batakaje ibihe byo gusenga.

clemence

25-09-2017    11:05

Gusenga! Imana ishimirwe ko inyibukije umumaro wo gusenga, sinabiretse ark nkeneye kongera ibihe byo gusenga kko "NI HO DUKURA IMBARAGA" Imana inshoboze!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?