Korari INTEGUZA ADEPR Kakiru igiye gushyira(...)

Kwamamaza

agakiza

Korari INTEGUZA ADEPR Kakiru igiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’amashusho.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-26 09:51:31


 Korari INTEGUZA ADEPR Kakiru igiye gushyira hanze umuzingo wa mbere w’amashusho.

Mu itangazo Korari INTEGUZA ibarizwa ku mudugudu wa Kanserege paruwasi Kacyiru mu itorero ADEPR yashyize hanze, iravuga ko yiteguye gutaramira abantu b’Imana mu gitaramo kizaba ku Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga 2017, kuva saa saba (13h00) ku mudugudu wa Kanserege, ubwo izaba imurika umuzingo wabo wa mbere w’amashusho w’indirimbo zihimbaza Imana.


Iki gitaramo gitegerejwe n’umubare utari muto w’abakunzi ba korari Integuza, wakongeraho abatumirwa muri cyo bikaba akarusho. Mu gitondo hazaba hari abakozi b’Imana batandukanye bo kuri uyu mudugudu hakiyongeraho na Alexis DUSABE.


Alexis DUSABE

Amakorari yo kuri uyu mudugudu yose azaba ahari, hakiyongeraho korari ABAKORERAYESU guturuka kuri ADEPR Rukurazo ; Simon KABERA ; Albert NIYONSABA ndetse n’umwisha w’ijambo ry’Imana Rev. Pastor NGAMIJE.


Korari Abakorerayesu ADEPR Rukurazo


Simon KABERA


Albert NIYONSABA
Korali INTEGUZA ni imwe mu ma korari yo muri ADEPR Imana ihagurukije muri iyi minsi ngo yamamaze inkuru nziza y’agakiza ka Yesu. Imana ibafashe gukora neza ibyo yabateguriye gukora byose ndetse izabahe n’Ijuru!

NIYONDORA Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

Obed

1-07-2017    06:41

Wawuuuu ndishimye cyneee Abakorerayesu ni choral ikomeye muri uru Rwanda kuba nzayibona ejo nibintu byiza cyneee mbaheruka muri ULK baturirimbira jipange sawa saw.WS very nice!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?