Korari Elayono iritegura gutaramira abatuye(...)

Kwamamaza

agakiza

Korari Elayono iritegura gutaramira abatuye Muhanga


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-05 05:54:40


Korari Elayono iritegura gutaramira abatuye Muhanga

Korari Elayono ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi Remera Umudugudu wa Remera iri kwitegura gutaramira abatuye mu Karere ka Muhanga muri Paruwasi ya Gahogo umudugudu wa Mbare ku cyumweru tariki 10 Kanama.

Amakuru yatangajwe n’abashinzwe itangazamakuru muri Korari Elayono yemeza ko imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa ryo ku cyumweru imeze neza. Bikaba biteganyijwe bazahaguruka i Kigali mu gitondo bagataramira abatuye muri uyu mudugudu ndetse n’abatuye hafi yaho, nyuma ya saa sita bakomeze n’igitaramo kirambuye kirimo indirimbo ndetse n’Ijambo ry’Imana.

Korari Elayono kandi ikomeje gutunganya ibihangano bishya muri sitidiyo (studio), kugeza ubu bari gukora indirimbo nshya ya kabiri.

Korari Elayono ni ikorera umurimo muri Paruwasi ya Remera umudugudu wa Remera ikaba imaze imyaka 21 ikora ibikorwa by’ivugabutumwa mu ndirimbo, ikaba igizwe n’abaririmbyi 164.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?