Korari Elayo ya CEP-UR Huye yiteguye kumurika(...)

Kwamamaza

agakiza

Korari Elayo ya CEP-UR Huye yiteguye kumurika Alubumu yayo ya kabiri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-04-28 11:47:13


Korari Elayo ya CEP-UR Huye yiteguye kumurika Alubumu yayo ya kabiri

Korari Elayo ibarizwa mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti bigar muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye iri mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro Alubumu yabo ya kabiri y’indirimbo z’’amashusho, umuhango izakora mu giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 30 Mata 2017, kikazabera mu nzu mberabyombi y’iyi Kaminuza, benshi bazi ku izina rya Main Auditorium.

Ubuyobozi bw’iyi Korari mu ijwi rya Perezida wayo kimwe n’tsinda rifite mu nshingano kunoza iki gikorwa batangaza ko imyiteguro imeze neza kandi biteguye kuzifatanya n’abazajya kwifatanya nabo muri iki giterane.


Korari Elayo yitegura kumurika Alubumu yayo

Korari Elayo kimwe n’izindi zibarizwa muri CEP-UR Huye zakunze kuzenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu mu biterane by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango nyarwanda nyuma y’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.


Uko Alubumu ya Korari Elayo igaragaza inyuma n’indirimbo ziyigize

Muri iki giterane cyo kumurika iyi Alubumu ya Korari Elayo bise ’Tugendana ibanga’’, kizitabirwa n’amakorari asanzwe abarizwa muri CEP-UR Huye, umuhanzi Nshuti Bosco ndetse na Korari Besalel izaturuka mu mujyi wa Kigali,muri ADEPR-Paruwasi ya Nyanza, ku mudugudu wa Murambi (Kicukiro).

Ibitekerezo (1)

28-04-2017    12:11

Mujye mudufasha mwandike ariko mukore na proofreading.none c elayo iza launching ninayo izaba yaturutse i kgl?

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?