Korari Besalel vubaha igiye kongera gususurutsa

Kwamamaza

agakiza

Korari Besalel vubaha igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-04 04:42:29


Korari Besalel vubaha igiye kongera gususurutsa abakunzi bayo

Mu minsi mike Korari Besalel irongera gukorera mu kebo abakunzi b’ibihangano byayo mu gitaramo gikomeye yateguye

Kuri ubu hasigaye iminsi mike Korari Besalel ibarizwa mu itorero rya ADEPR Murambi mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali igakora igitaramo gikomeye imaze iminsi itegura, ari nabwo izamurika Alubumu yabo ya kabiri y’indirimbo z’amashusho.


Besalel itaramira abanyarwanda

Iki giterane kizamara iminsi itatu kizatangira kuwa gatanu tariki 12/1 gisozwe ku cyumweru tariki 14/1/2018 ari nawo munsi uzaberamo umuhango nyamukuru wo kumurika iyi Alubumu.

Mu kiganiro na Bwana Mihigo Theodore uyoboye Korari Besalel muri iki gihe yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure kandi bizeye neza ko Imana izabana nabo nk’uko basanzwe babibona mu bitaramo bategura. Ati’’ Dusanzwe dutegura ibiterane Imana ikabana natwe, turimo gutegura ibyo dushoboye twizeye ko Imana izadufasha igahembura imitima y’abazitabira iki giterane kuruta n’uko tubyifuza.’’


Korari Besalel bahimbaza ku ruhimbi bahimbaza Imana

Uretse Korari Besaleli izataramira abakunzi b’ibihangano byayo byagiye bikora ku mitima ya benshi, muri iki giterane hazaba hari na Korari Siyoni ya ADEPR Jenda mu karere ka Nyabihu nayo imaze kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino mu gihugu. Hazaba hari kandi na Korari zisanzwe zikorera ivugabutumwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi ari zo Gibeyoni n’Amahoro ndetse n’abigisha b’Ijambo ry’Imana.


Korari Siyoni kimwe n’izindi korari z’i Murambi zizafatanya na Besalel

Korari Besaleli yamenyekanye cyane mu ndirimbo bise Golgotha yakunzwe n’abatari bake ariko na nyuma ikomeza kugeza ku bakunzi bayo ibihangano bitandukanye, aho nk’umwaka ushize bashyize hanze Alubumu y’amajwi yari igizwe n’indirimbo 15.

Iyi Alubumu y’amashusho bitegura gushyira ku mugaragaro izaba igizwe n’indirimbo 12 zikubiyemo iz’ikinyarwanda, icyongereza n’igiswahili.

Gahunda y’igiterane muri rusange:

Kuwa 5 le 12/1/2018 : Igiterane kizatangira sa kumi n’imwe kugeza sa mbiri z’umugoroba (17h00-20h00)
Kuwa 6 le 13/1/2018 : Kizatangira sa cyenda z’amanywa ari nabwo Korari Siyoni izaba yahageze, gisozwe sa moya n’igice z’umugoroba (15h00-19h30)
Ku cyumweru : Mbere ya sa sita na nyuma ya sita kizatangira sa munani zuzuye kugeza sa kumi n’ebyiri n’igice (14h00-19h30)

Urwandiko rw’ubutumire korari Besalel yageneye abakunzi b’ubutumwa batanga

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?