Korari Besalel mu gahinda ko kubura umuririmbyi

Kwamamaza

agakiza

Korari Besalel mu gahinda ko kubura umuririmbyi witabye Imana abyara hamwe n’umwana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-10 03:45:51


Korari Besalel mu gahinda ko kubura umuririmbyi witabye Imana abyara hamwe n’umwana

Mu gihe Korari Besalel yo mu itorero rya ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza yari irimbanije imyiteguro y’igiterane cyo gushima Imana, kuri ubu iri mu gahinda kenshi ko kubura umuririmbyi wayo Kankundiye Vanny Ernestine witabye Imana kuri uyu wa gatanu tariki 9/6/2017, uyu mubyeyi akaba yapfuye mu gihe yari kwa muganga abyara bikarangira n’umwana ahasize ubuzima.

Iyi nkuru y’incamugongo yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo ba Nyakwigendera bari bamaze kwitaba Imana mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka mu buyobozi bw’iyi Korari ndetse na bamwe mu baririmbyi bayo avuga ko bose bashenguwe n’urupfu rwa Kankundiye Vanny Ernestine kubera imyaka ine yari amaze yubatse urugo, bakaba bari bategerezanyije ubwuzu bwinshi umwana muri icyo gihe cyose kuva yakubakana urugo na Bwana Harerimana Claude kuri ubu usigaye mu gahinda gatoroshye na busa.


Korari Besalel yo muri ADEPR yashenguwe cyane n’urupfu rw’umuririmbyi wabo

Bwana Mihigo Theodore uyobora Korari Besalel Nyakwigendera yaririmbagamo yabwiye Agakiza.org ko ibi ari ibihe bitoroshye kubona icyo kuvuga ariko nanone Imana ikora uko ishaka kandi ntawayibuza gusarura mu murima wayo.


Bwana Harerimana Claude na Nyakwigendera Kankundiye Vanny Ernestine

Ku bijyanye no kuba ibi bibaye Korari Besalel yiteguraga igitaramo cyo gushima Imana ku cyumweru gitaha le 18/6/2017 cyari gitegerejwe na benshi, Bwana Mihigo yavuze ko kuri ubu nabo bataramenya ikiza gukurikira kuko babona bigoye kubihuza ariko nanone ibikorwa byo gushyingura bisojwe bazahita bamenya icyo bakora.

Imihango yo ku ushyingura iraba kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Kamena 2017

Nk’Umuryango mugari w’Agakiza twihanganishije umuryango wa HARERIMANA Claude uburiye rimwe imfura na nyina, ndetse n’umuryango mugari wa korali Besalel, abatashye Imana ibakire mu bayo, abasigaye nabo bakomeze kwihangana.

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (4)

Ange Victor Uwimana

12-06-2017    02:37

Kubura umwe mu bo mwafatanyaga umurimo ntibyoroshye kubyakira Umwami Imana yo yemeye ko abakurwamo ibakomeze.

kabuye callixte

12-06-2017    01:15

mbifurije kwihanga mukomere imana ibarinde

nsengimana jean damascene

11-06-2017    16:13

yoooo!!!vanny Imana ikwakire mubayo natwe abize ku Gisagara muri saint philippe neri twifatanije nabasigaye Imana ihe cloude gukomera.

MINANI JEAN CLAUDE

10-06-2017    06:45

twihanganishije uyumugabo claude ubuze umwana na nyina twihanganishije kandi na korari besalel yabuze umuvandimwe natwe these dutewe agahinda nibibyabaye kumudugudu wa MURAMBI gusa uwacu so inono these tuzajya aho twateguriwe Imana yakire my iruhuko ridashira uyu muvandimwe

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?