Kigali: Korari Naioth iri mu myiteguro(...)

Kwamamaza

agakiza

Kigali: Korari Naioth iri mu myiteguro y’umugoroba w’amashimwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-20 11:26:13


Kigali: Korari Naioth iri mu myiteguro y’umugoroba w’amashimwe

Korari Naioth ibarizwa muri ADEPR RWAMPARA- SEGEEM, irarimbanije mu myiteguro y’igiterane cyagutse mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 24 Kamena kugeza 25 Kamena uyu mwaka, ku mudugudu wa Rwampala Segeem.

Iki giterane korari Naioth igikora nyuma ya buri mezi atatu, ninayo mpamvu cyitwa « Ngarukagihembwe ». Ni igikorwa gikomeye bitoroshye kwiyumvisha uburyo iyi korari ibishobora, ariko nk’uko amakuru aturuka mu buyobozi bwayo abivuga, ni imbaraga z’Imana n’umuhati wabo bibashoboza gushobora ikintu nk’iki kitakwisukirwa n’uwo ari we wese.

Korali Naioth

Kuri iyi nshuro, kizatangira kuwa Gatandatu taliki ya 24 z’uku kwezi guhera I saa kumi z’umugoroba. Uyu munsi bakazifatanya na korari Gochen babana ku mudugudu; Umuvugabutumwa azaba ari Pastor Musafiri Joel umusaza ubwiriza neza cyane, ndetse na Segeem Worship Team.

Ku Cyumweru biteganijwe ko saa munani zuzuye (14h00), Ev. Edith MUKESHIMANA uzwi ku izina rya Maman Queen wateguwe nk’umuyobozi uzayobora uyu mwanya w’umudendezo azaba yatangije gahunda, akazayisoza mu masaha ya saa moya (19h00). Kuri uyu munsi bakazataramana na korari Holy Nation guturuka muri ADEPR Gatenga, Pastor ZIGIRINSHUTI Michel (uvugabutumwa) Ndetse na worship Team ya Segeem.

Korali Naioth

Korali Naioth
Agakiza.org tuvugana n’abayobozi ba Naioth badutangarije ko kwinjira ari ubuntu nk’uko bigaragara ku matangazo y’igiterane ndetse bararikira abantu bose kuzaza bagafatanya uyu mwanya mwiza wo gushima Imana.

Korari Naioth ni imwe mu makorari yo mu mujyi wa Kigali, azwi n’abantu batari bakeya kubera indirimbo zabo zanditse kandi ziririmbitse neza, n’ubwo hari hashize iminsi tutayumva cyane mu biterane bitandukanye nka mbere. Tubabajije aho bakura ubushobozi bwo gukora ibiterane bigera kuri bitatu buri mwaka batangaza ko ari umuhati n’ubwitange ndetse no gushyigikirwa n’Imana ndetse n’abantu bayo mu buryo butandukanye.

Tubifurije gukomeza gushyigikirwa n’Imana mu byiza byose bagerageza gukora!

NIYONDORA Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

21-06-2017    08:52

Turabashyigikiye

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?