Kayonza: Ambassadors of Christ Choir mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Kayonza: Ambassadors of Christ Choir mu gitaramo cya Korali Vuzimpanda cyo kumurika Album Video


Yanditswe na: Ubwanditsi     2014-01-09 05:33:59


Kayonza: Ambassadors of Christ Choir mu gitaramo cya Korali Vuzimpanda cyo kumurika Album Video

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Mutarama 2014, Chorale Ambassadors of Christ irerekeza mu BUrasirazuba ku butumire bwa Korali Vuzimpanda izaba imurika Album DVD ya kabiri guhera saa saba z’amanywa.


AOC Choir

Perezida wa Korali Vuzimpanda ari na yo yatumiye Ambassadors of Christ Choir Bwana Nsengimana Jotham aratangaza ko batumiye korali zikomeye nka Ambassadors na Korali Umucyo w’Izuba y’i Nyamirambo mu gitaramo bafite cyo kumurika umuzingo wa kane w’amajwi “Gukorera Imana nta gihombo”, by’umwihariko bakazaba bamurika Album ya kabiri y’amashusho yitwa “Muntu w’Imana gira ubwenge.”


Vuzimpanda Choir

Korali Vuzimpanda ni imwe mu makorali akunzwe mu ntara y’Iburasirazuba, ikorera umurimo w’Imana murenge wa Nyamirama (Kabarondo).

Gideon Mupende

Ibitekerezo (1)

duka

14-01-2014    06:22

ndashima Imana kuko ikomeje gukoresha choral ambassodors of christ mukuyivugira.
bagira indirimbo nziza kandi zuzuye imiburo ihagije ntihazagire umunyarwnda uvuga ngo ntiyumvise

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?