John Chrysostom,Musenyeri mukuru wo mu(...)

Kwamamaza

agakiza

John Chrysostom,Musenyeri mukuru wo mu kinyejana cya 4 waranzwe no kurwanya ruswa no gufasha abakene.


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-09-03 07:00:42


John Chrysostom,Musenyeri mukuru wo mu kinyejana cya 4 waranzwe no kurwanya ruswa no gufasha abakene.

Mu kinyejana cya 4, ubwo Ubukristo bwari bwari bumaze kwemerwa mu Bwami bw’Abaromani, igihe itorero ryari rimaze kwamamara, gukomera no gutera imbere, hadutse imico mibi ya ruswa. Muri icyo gihe kigoranye nibwo havutse umugabo witwa John Chysostom.

John yavukiye muri Antiyokiya muri Siriya mu muryango w’Abagereki mu mwaka wa 347 nyuma y’ivuka rya Yesu. John yahawe uburere bwiza kandi yiga kuvuga mubyukuri agira ubuhanga bwo kuvuga neza mu ruhame. Yahindukiriye Kristo afite imyaka 20. Yabaye umumonaki kandi abaho mu buzima bubi imyaka myinshi kuburyo byagize ingaruka ku buzima bwe. Icyo gihe yabayemo cyamuhaye imbaraga zo kwiga Bibiliya yose ayifata mu mutwe.

Chrysostom yabaye umupadiri mu mwaka wa 386. Yamaze imyaka cumi n’ibiri muri Antiyokiya, abwiriza kandi akurura abantu benshi abazana kuri Kristo. John ntiyari umuhanga mu kuvuga neza gusa, ahubwo yegeraga abantu basanzwe bafite ubutumwa buciriritse akaganira nabo ndetse akabigisha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko nawe yabishyiraga mu bikorwa abashushanyiriza ubuzima bwa buri munsi. John yahoraga yishingikiriza kuri Bibiliya nk’ububasha butangwa n’Imana.
Byavugwaga ko amaso ye yarabagiranaga nk’isitimu (torc) yaka.

John yari afite impano yo kuvuga neza kandi inyigisho ze zarakunzwe cyane n’abantu ba kera ndetse kugeza ubu ziracyakoreshwa kandi zirakunzwe. Yanditse ibisobanuro (commentaries,) bigaragaza imyumvire imwe n’uburyo yakoreshwa ndetse igashyirwa mu bikorwa.

John yari afite umugambi wo kuguma muri Antiyokiya, ariko Umwami waho yumvise ko Constantinople, umurwa mukuru w’i Burasirazuba w’Ubwami bw’Abaromani bari bakeneye umuntu ufite ireme kugirango yigarure imbaga y’abantu. Icyavuyemo ni uko John yashimuswe akajyanwa ku ngufu mu 398, yajyanywe i Constantinople agirwa Musenyeri (Bishop).

Ntabwo byari gahunda ishimishije! Abategetsi bashakaga umubwiriza w’ikirenga; nyamara ahubwo babonye umuntu w’Imana. Ahagaze ku bubasha bwa Bibiliya, John yashakaga kuvugurura itorero ndetse n’umuryango mugari .Yanze gukora ibyo bamuhatiraga ahubwo akora uko ashoboye kose kugirango arwanye ruswa mu itorero.

Yabwirije abantu kurwanya kwirundaho ubutunzi bukabije ati: "Ni ubupfu n’ubusazi kuri rubanda kuzuza utubati imyenda no kwemera ko abantu baremwe mu ishusho y’Imana bahagarara bambaye ubusa kandi bahinda umushyitsi".

John yashyize mu bikorwa ibyo yabwirizaga. Yagurishije ibihangano bimwe na bimwe mu ngoro ya Musenyeri, yanengaga ikintu cyose kirimo ubutunzi bukabije no kwikubira. Mu kugorora gahunda y’imari yangiritse, John yazigamye amafaranga yakoresheje yo kubaka ibitaro by’abakene. Ntabwo yarwanyije ubutunzi bukabije gusa, ahubwo yarwanyije indwara zitandukanyezibasira rubanda. Ibi byatumye agirana ubucuti n’abakandamijwe naho abakomeye cyangwa abategetsi baramwanga.

John Chrysostom Yanze gukina politiki bityo ntibyatangaje kuba nyuma y’imyaka itanu yarisanze yirukanwe ahungira i Constantinople ajya ku nkombe y’Inyanja y’Umukara (Black Sea).Yapfiriye mu buhungiro mu 407 kandi amagambo yavuze bwa nyuma ni aya:"Imana ihabwe icyubahiro muri byose. Amen".

Ibinyejana cumi na bitandatu biri hagati yacu na John Chrysostom nyamara aracyadutera kumutekerezaho

1.John yari umuvugabutumwa w’intangarugero. Yari afite umuriro mu nda ye na logique mu bwonko bwe; yabwirije Kristo ku buryo bwihuse ndetse yigisha ubuzima mu rurimi abantu bose bashoboraga kumva. Yabayeho yamamaza ubutumwa bwiza kandi yigeze kubwira itorero rye ati: ’Kubwiriza biranshimisha. Iyo ntangiye kuvuga, amavunane aragenda; iyo ntangiye kubwiriza , umunaniro nawo urashira. Hari ubutumwa bw’ingenzi yatanze agira ati: ’’Nta kintu gikonje kurusha umukristo udashaka gukiza abandi".

2. Yohana kandi yari umuvugabutumwa ufite icyerekezo. Bitandukanye cyane na benshi bo mu gihe cye, yarebye hakurya y’umujyi we ndetse n’umuryango we, yohereza abashinga amatorero mu kibaya cya Danube no mu burasirazuba yerekeza no muri muri Iran y’iki gihe.

3. John yari umuntu wigishaga ko imyemerere myiza igomba kujyana n’ibikorwa byiza. Yashakaga kubona umuryango mugari n’itorero bye bitunganye.

4. John yari umuntu ukunda kandi wemera Bibiliya. Yahagararaga ku byanditswe Byera kandi akigisha ko Bibiliya ifite ubudahangarwa kandi yashishikarizaga abamwumva kuyisoma.

5. John yakundaga kwigisha abantu kuba mu buzima bworoheje, akarwanya ubutunzi burenze no kwikubira.

John Chrysostom ni umuntu w’intangarugero. Mu bihe bigoye yavuze ubukristo nyabwo bushingiye kuri Kristo, kuyoborwa na Bibiliya ndetse no kutagengwa rwose n’igitutu cy’umuco. John yari "umunwa wa zahabu" ku butumwa bwiza. Imyaka yacu ikeneye abagabo n’abagore benshi bameze nka John Chrysostom.

Source: www.christiantoday.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?