Jasmini Block, umwana w’imyaka 15 yatorotse(...)

Kwamamaza

agakiza

Jasmini Block, umwana w’imyaka 15 yatorotse abagizi ba nabi bari baramushimuse


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-12 06:21:03


Jasmini Block, umwana w’imyaka 15 yatorotse abagizi ba nabi bari baramushimuse

Umwana w’umukobwa uzwi ku izina rya Jasmine Block uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yabashije kurokorwa n’Imana, nyuma yo kumara iminsi 29 yarashimuswe n’abagabo batatu aho birirwaga bamusambanya. Kugirango uyu mwana arokoke Imana yamwunguye ubwenge bwo gucika aba bagizi ba nabi anyuze mu kiyaga cyari inyuma y’urugo aho aba bagabo batatu bari baramujyanye

Bivugwa ko Jasmine yari amaze igihe kingana n’ukwezi afatwa ku ngufu n’izi nkozi z’ibibi,aho zari zamukuye mu mudoka ya nyina ubwo yari iparitse ku marembo y’iwabo ari na ho umwe muri aba bagabo wari inshuti y’umuryango yamusanze akamushukashuka bakajyana

Jasmine avuga ko yahoraga afite ubwoba bwinshi cyane aho yarari wenyine kuko yari afite ubwoba bw’uko bashoboraga no kumwica ntihazagire umenya irengero rye, avuga kandi ko atajyaga aryama ngo asinzire kuko iyo yahumirizaga gato yahitaga abona amasura y’abo bagizi ba nabi bigatuma ararana ubwoba bwinshi

Umwe muri aba bagabo wari usanzwe ari n’inshuti y’ababyeyi b’uyu mukobwa avuga ko yamusanze mu modoka akamubeshya ko bajyana iwe, umwana aremera bamushyira mu modoka baramujyana batangira kumutera ubwoba ko bazamwica ari nako bamusimburanaho bamusambanya.

Ngabo abagizi ba nabi bari barashimuse Jasmini

Uyu mwana w’umukobwa yabashije kwikura aha hantu ubwo aba bagabo bajyaga kurya bamusize akingiranye mu nzu maze nawe abonye bagiye agerageza uburyo bushoboka anyura mu idirishya maze ahingukira ku kiyaga ahita yirohamo atangira koga kugeza ubwo yaje gutabarwa n’umuhinzi wari aho hafi

Nyina w’uyu mwana avuga ko afite ibyishimo bikomeye kandi ngo arashima Imana imugaruriye umwana ari muzima

Src: www.usatoday.com

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?