Izi mvugo zivahe koko? / Ev. Jean Baptiste(...)

Kwamamaza

agakiza

Izi mvugo zivahe koko? / Ev. Jean Baptiste MASENGESHO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-16 05:46:05


Izi mvugo zivahe koko? / Ev. Jean Baptiste MASENGESHO

Muraho nshuti za Yesu!

Muri iyi minsi ya nyuma hagenda haduka ibintu by’amayobera bikinjira mu itorero, abareberera amatorero batabaye maso byazatera ivangirwa rikomeye.

Ubu usigaye wumva imvugo abavugabutumwa n’abayobora gahunda bakoresha mu materaniro ukumva ni ukubibamo abantu gushidikanya ku Mana, kandi bishobora kuyobya abakiri batoya mu gakiza, ni ukuba maso cyane.

Hari Ibintu biharawee muri iyi minsi aho ujya kumva ukumva umuntu ayoboye iteraniro cyangwa ari kwigisha ati: " Imana irashoboye, cyangwa ntishoboye? Imana irera cyangwa ntabwo yera? Imana ibikore cyangwa ibyihorere, Tuyishime cyangwa ntituyishime? Imuhe umugisha cyangwa iwumwime? Izamuhe urubyaro cyangwa izarumwime?" N’ibindi.

Ibi bintu byaturutse hehe? Biboneka hehe mu byanditswe byera (Bibiliya) ?

Uku ni ukubiba gushidikanya ku Mana mu bantu kuko icyo Imana ikoze, cyangwa itanze kigaragaza gukiranuka kwayo. Icyo itakoze nacyo kiba cyihishemo gukiranuka kwayo n’ubwo tutabasha kubishyikira.

Icyitonderwa: Imana ishobora kubikora cyangwa kubyihorera, kandi muri byose nta kiyibuza kwitwa Imana, Ndiho,Ishoborabyose, Ishoborabyose... Ni iki kidutera izi mvugo z’inzaduka zisa n’izabana batoya?

Ubuse niba Twese twemeje ngo Ibikore kuko ari ubiduhitishijemo, hanyuma ntibikore?

Tuba duhungabanije abato bo muri twe bataragira ukwizera kuri ku rwego rubabashisha kumva ko Imana yabikora cyangwa ntibikore. Iyo batabibonye abenshi bazinukwa amateraniro, bavuga ko turi ababeshyi n’abatekamitwe, n’abanyagipindi gusa!

Agenda avuga ati: " Burya Imana aba bantu basenga nubwo bavuga ko bavugana nayo ariko ni imitwe gusa".Nyamara Imana yacu twizeye irera, ntihinduka kandi ishobora byose.

Uti kora mu kiganza abantu 7 Ubabwire ko Imana ibakoreye Ibitangaza 7.. Abatabikoze uti "Bagupinze !! Batagupinze baba ari abana cyangwa abayobe nkawe" Ibaze Umuntu waje gukizwa twabwirije ko Imana ishobora byose none tukaba tumubibyemo ko Imana imukorera Ibitangaza 7 nabibwira abantu 7 gusa. Ariko Yavaho Ubizima bukarushaho kuba bubi cyane ko kwa Yesu byose bishoboka!!

Ujya kumva ukumva agize ati: " Abadatera Hallelua y’umurambararo baraba ari abarozi,cyangwa abapinze..." Tekereza nukuri, mu rusengero!

Uziko mu bantu baje mu materaniro harimo n’abashonje batashobora iyo myitozo ukoresha abantu ? Ahubwo wakagize iyerekwa ukabanza kubaha ibyo kurya kuko nawe izo siporo (Sport) uri kubakoresha, ushonje nkabo ntiwazikora. Kereka ari Umwuka uzigukoresheje, kandi simpamya ko Umwuka wera w’Imana ari wo ukubwira ngo abadakoze ibyo uvuze ni abarozi.

Simvuze ko gutera Hallelua ari bibi kuko birimo imbaraga k’ubizera, ariko bikorwe mu buryo bwiza, buturutse ku mutima kandi bifite impamvu.

Abantu bakwiye gusobanukirwa ko kugira amahirwe yo kuvugira imbere y’ubwoko bw’Imana baba bahindutse nk’akanwa k’Imana, kandi ikeneye kuruhura abantu bayo aho kubateza imivurungano mu materaniro. Bisigaye bigoye gutandukanya abanyamasengesho n’abafana b’umupira. Mbega ibyadutseeee!!!

Nshuti yanjye wowe usoma ubu butumwa ,Genzura nimba ibi mvuze bitagira ingaruka mbi zo kuba abantu batakigira umwanya wo kumva ibyanditswe byera kuko abakabigishije bafite ibindi bisa nko gufana no gushyushya abantu gusa.

Abantu kandi basigaye bashidikanya ku mikorere y’Imana nyamara babiterwa n’abakababwiye ukuri kw’ijambo ry’Imana ribatura. Yoh.8:31-32

Amajwi maremare aturutse ku bihe byiza by’Umwuka wera atandukanye cyane n’amajwi y’abafana yateye mu nsengero kuri iki gihe.

Imana idushoboze kandi idukore kumaso, tubashe gukumira ibizira byinjira ahera h’Imana.

Yesu aduhane umugisha!

Ev. Jean Baptiste MASENGESHO.
Tel:+250 788 537 994.
E-mail: [email protected]

Ibitekerezo (5)

MODESTE

13-12-2017    12:29

IZO NYIGISHO ZIRMO ZIRAKWIRAKWIZWA MU MATORERO HAFI YA YOSE

salomon

18-11-2017    12:50

Tubashimiye izi mpuguro mwatanze, gusa hakwiye inyigisho zabo b’abantu kimwe nuwitwa umuyobozi wese

Bigirimana j D'Amour

17-11-2017    14:49

Muvandi urakoze dukeneye abantu nkawe njyewe hari igihe njya gusenga ngataha narakaye aho gucyura umutima wishimye .mubyukuri ziriya ni imvugo zidakwiriye ahera.

HABIMANA jean Damascene

16-11-2017    22:37

Murakoze cyane kubwizi mpuguro nziza! ayo magambo simeza rwose usanga agusha abantu baba baje gusenga.

NIYONZIMA Emmanuel

16-11-2017    06:20

Nukuri birakabije ahubwo nibazaga niba ntawe umwuka arakora kumaso murabo bavugabutumwa nabayobozi ngo acyahe bagenzi be none ndabona igihe cyariki nibabyumva bakanabitekerezaho neza

Imana yacu n’Imana yita kubaje bayigana bose. Tumenye abaje munzu y’Imana kugubwa neza. Amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?