Izere Imana, izakoherereza Malayika wayo(...)

Kwamamaza

agakiza

Izere Imana, izakoherereza Malayika wayo akubohore! Ev. Adda Darlene Kiyange


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-22 05:55:12


Izere Imana, izakoherereza Malayika wayo akubohore!                     Ev. Adda Darlene Kiyange

Mu gihe intumwa zavugaga ubutumwa zahuye n’itotezwa ryinshi kugeza no ku rupfu. Umwami Herode amaze kwica Yakobo yashatse kwiyongeza na Petero. Aramufata amushyira mu nzu y’imbohe amurindirije kuzamwica isabato irangiye. Hanyuma mu igihe Petero yarafunzwe, yaridishijwe abarinzi benshi ariko ntibamenya igihe yagendeye, ntibabasha no kumenya uko byagenze kugira ngo asohoke bitewe n’uburyo yari arinzwemo, ndetse yaranaboshywe. Byanatumye bo ubwabo bicwa. (Ibyakozwe n’intumwa 12 :1-19)

Ibi bintu si imigani byarabaye. Hari abantu bishwe kubwo kubura Petero. Bamubohesheje iminyururu bongeraho no kumurinda ariko biranga arabacika ndetse ntibanamenya uko byagenze n’igihe yagendeye. Herode rero yategetse ko bicwa, barapfa.

Mwibuke ko Petero yaragiye kwicwa ari inyongezo. Uzi ko hari igihe satani akorera umuntu ibintu bibi yarangiza agashaka no kwiyongeza? Herode nawe ngo yashakaga kwiyongeza Petero, ariko dufite Imana ikomeye, ikiza, yanga agasuzuguro ka satani. Ntiyemeye ko Petero ahinduka inyongezo y’inkota ya Herode.

Buri bucye Petero yicwa rero, Malayika w’Imana yaje aho ari, ntiyakomanga urugi, akomanga Nyirubwite (Petero), aramwongorera ati: “Petero byuka”. Petero we akagira ngo ari kurota. Ariko aramwumvira arabyuka, uko yakabyutse iminyururu yose ihita idohoka (ifunguka). Umwami wacu ntibimusaba kunyura ku bandi bantu, yafunguye iminyururu atabanje gusaba ifunguzo. Tekereza nk’ukuntu umuntu yafungura amapingu adasabye ifunguzo! Imana ishimwe!

Iminyururu yose imaze gufunguka Malayika arongera aramubwira ati: “Haguruka”. Maze aramwibutsa ati: "fata n’uwo mwitero wawe". Kugira ngo imbeho itica umukozi w’Imana kuko hari mu ijoro, birumvikana ko hari hakonje. Imana ni nziza cyane! Tekereza ariko kuba imenya ko ari no mu gihe cy’imbeho, ikakwibutsa kwifubika!

Birababaje kubona umuntu w’Imana yihebye isi yamurushije imbaraga, ndakwibutsa rwose ko Imana izi ibyo ukeneye kugeza no ku kenda ko kwifubika!

Petero amaze gufata uwo mwitero malayika arongera ati: “ Nkurikira”. Nuko baragenda, aho bageze hose urugi rukifungura! Imana ishimwe! Petero ageze hanze akayaga karamukubita ibitotsi bihita bishira, Malayika nawe kuko yararangije umurimo we ahita abura, Petero yitegereje asanga bya bintu ni byo si inzozi, ahita amenya ko ari Imana yohereje Malayika wayo.

Nuko ahita yihuta ajya ahantu hari hateraniye abanyamasengesho bari kumusabira (Kumusengera). Benedata nitwumva ikibazo cya mwenedata tujye tugikoraho uko dushoboye ariko tunasenge, kuko nabyo birakora. Aba bantu b’Imana bari bari mu cyumba basenga, batakira Imana bati: “Mana, ejobundi Yakobo baramwishe, none Petero nawe baramujyanye, Mana tabara tabara tabara…

Benedata mujye mureka dutabarane, duhamagare Imana kubwacu na benedata bigira umumaro munini cyane.

Nuko Petero aragenda akomanga ku rugi. Umukobwa umwe mu basengaga ngo aragenda arakingura abona ni Petero, amarangamutima amubana menshi, ntiyemera ko ari we, ahita asubizaho urugi. Birumvikana ko byari bikomeye guhita yakira ko Petero yakira inkota ya Herode. Ariko Yesu ntaho atagukura, yakuvana mu gico cy’abagome, yagukiza amaboko y’abadayimoni. Ababwira inkuru y’uko ukomanze ari Petero. Kubyizera birabananira bose, bagakeka ahubwo ko ari Malayika we. Nuko wa mukobwa asubira gufungura Petero arinjira, nuko abasaba gutuza.

Bamaze gutuza, Petero afata ijambo abaha ubuhamya. Ababwira ukuntu Imana yohereje Malayika wayo akamubohora, ndetse akamufungurira, none akaba akiri muzima. Benedata ntimukihebe Imana ijya yohereza Malayika wayo akarengera abantu bayo. Jya wizera ko Imana ifite ubushobozi bwo kukurengera aho waba uri hose. Kandi nibikora ujye ubibwira abandi kugira ngo nabo bafashwe bizere!

Mugitondo Herode ahamagaza Petero, bamushatse baramubura, bakabona iminyururu ariko bakabura uwo yari iboshye. Ikibazo kiravuka, basanga inzugi zose zirafunze bayoberwa igihe yagendeye, nuko Herode ategeka ko bicwa mu mwanya wa Petero.

Hari igihe Imana iduhisha abanyabyaha bashaka kutugirira nabi bakadushaka bakatubura, hanyuma inabi yabo ikabagarukira, satani akababuza amahoro aribo, tujye tubasabira bakizwe bacike uburetwa bwa satani.

Muntu w’Imana ntukajye wiheba, gereza urimo uyu munsi, Imana irayizi. Gereza uyumve nk’ikibazo cyose kikubujije amahoro muri iyi minsi, Yesu afite ubushobozi bwose bwo kugusohora muri icyo kibazo, akaguha ishimwe.

Imana imaze gukiza Petero, ibikira Herode uburakari, imurindiriza umunsi wo kumukubita imuhora kwica no kubuza amahoro abana bayo. Nuko umunsi umwe Herode yicaye abantu bamukikije, satani araboshya bamubwira ko noneho asigaye avuga nk’Imana. Nawe yikomanga mu gituza abyakira mu mutima we ati: "Ni koko".

Imana rero ku cyubahiro cyayo ho ntiyakworohera namba. Ikusanya wa mujinya wose, wa Malayika wayo wafunguye Petero akubita Herode urushyi rumwe gusa, inyo ziragwa.

Sindamenya uburyo umuntu ahinduka inyo mu kanya nk’ako guhumbya, gusa byarabaye. Nabyo rero bijye bitwigisha ko tudakwiye gukererezwa n’umubiri, kuko amaherezo yawo ni uguhinduka inyo, ariko ubugingo bwacu buzabona Imana. Haleluya!

Rero twizere Imana ko ibasha kudutabara ikatuneshereza intambara zose, ntitukongere kwiheba twizere Imana tuzakira dukize n’abandi. Imana izacagagura iminyururu yose, itambutse abantu bayo mu mahoro.

Hanyuma nitugubwa neza twibuke ko icyubahiro ari icy’Imana, hato tutazishyira hejuru tukababaza Imana nabyo bikatuzanira ingaruka. Nibakubwira ko wambaye neza, uririmba neza, ukoze ibintu byiza, ubwiriza neza…, ujye wibuka ko byose ubihabwa n’Umwuka w’Imana, maze ureke icyubahiro gikomeze kibe icyayo mu mutima wawe.

Dusenge:
Mana Data wa twese, ndagushimiye kubw’iri Jambo. Ndagushimiye ko wasohoye Petero. None nsengeye umuntu wese satani yakingiraniye ahantu, kugira ngo wohereze Malayika wawe amukuremo. Ukomeze abihebye, abavuga ko byarangiye ubibutse ko kuri wowe bikomeje bitararangira. Abo ugirira neza bose ujye ubibutsa iteka kubaho ubuzima buguhesha icyubahiro, mu izina rya Yesu, Amen!

Inspired by Ev. Adda Darlene Kiyange
Edited by Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (1)

Emmanuel

27-09-2017    02:05

Nyuzwe n’ijambo rya Evengelist!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?