Iyo umuntu yihannye nkuko bikwiriye akongera(...)

Kwamamaza

agakiza

Iyo umuntu yihannye nkuko bikwiriye akongera gukora icyaha atakaza agakiza? “Billy Graham”


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-10 07:37:14


Iyo umuntu yihannye nkuko bikwiriye akongera gukora icyaha atakaza agakiza? “Billy Graham”

Umuntu ashobora gutakaza agakiza yari yarihannye uko bikwiye bitewe n’uko yongeye kugwa mu cyaha? Iki kibazo abakirisitu benshi bakunda kukibaza. Mu butumwa bukubiye mu nyigisho umuvugabutumwa Billy Graham yatambukuje tariki 03 Kanama yibanze kuri iki kibazo abakirisitu benshi bakunze kwibaza.

Imwe mu nzira satani akoresha akica abantu ni ukubereka ko iyo akoze icyaha atakaza agakiza bigatuma satani amwihererana akamwica kuberako adatekereza ko imbabazi z’Imana ari nyinshi kuri we.

Uyu muvugabutumwa watangije umuryango wa gikirisitu Billy Graham Evangelical Association yemeje ko nta muntu ukwiriye guheranwa n’icyaha, yifashishije interuro ivuga ko ubwo Yesu yapfiraga ku musaraba yabaye igitambo cya nyuma gikuraho ibyaha by’abantu byose.

Graham yongeye kwibutsa abantu ko Yesu atigeze akora icyaha kandi yari umuntu ijana ku ijana. Agaragaza ko yabikoze kugirango aducungure.
Yagize ati: “Kumusaraba, ibyaha byacu byose Yesu yabyishyizeho, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we.”

Efeso: 1:7 “Niwe waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri.”

Akomeza asaba abantu kutizera ko babona agakiza kubera imirimo myiza bakora kuko imirimo myiza abantu bakora itabasha kubahesha agakiza. Ahubwo avuga ko ku bw’urupfu no kuzuka bya Krsto byaduhesheje agakiza nk’Impano ivuye ku Mana
.
Graham asoza asaba abakirisitu gufata umwanya bagasenga kugirango Imana ibashoboze gukurikira Kirisitu badafite ubwoba ahubwo buzuye umunezero kandi bashima.

1 Yohana: 5:11-12 “Kandi uko guhamya ni ukuri: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana ntabugingo afite.”

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (2)

NIZEYIMANA Yvan

11-08-2017    01:20

Yesu ashimwe bene Data dusangiye kwizera, mbanje kubashimira kubw’izi nyigisho mukoza kutugezaho, kandi ziradufasha cyane

Imana ikomeze ibongerere Imigisha myinshi.

ese ko ndi Umuhanzi ukizamuka hari icyo mwamfasha ndirimba indirimbo zihimbaza Imana.

Murakoze.

NIZEYIMANA Yvan

11-08-2017    01:07

Yesu ashimwe bene Data dusangiye kwizera, mbanje kubashimira kubw’izi nyigisho mukoza kutugezaho, kandi ziradufasha cyane

Imana ikomeze ibongerere Imigisha myinshi.

ese ko ndi Umuhanzi ukizamuka hari icyo mwamfasha ndirimba indirimbo zihimbaza Imana.

Murakoze.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?