Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akatarabone

Kwamamaza

agakiza

Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka


byanditswe na: Ubwanditsi     2011-09-07 11:26:45


agakiza

“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)

Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda

Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Umuyobozi w’Akagali ka Ntora aho izo nyubako ziri kwubakwa, bari bitabiriye ibyo birori.

Chorali Silowamu yo ku Mudugudu wa Kumukenke mu itorero rya Gasave yari yabukereye kwizihiza uwo munsi mwiza w’amateka adasanzwe muri ADEPR.

Umuvugizi w’itorero rya Pentecote Rev. Past. USABWIMANA Samuel amaze gusoma ijambo ryanditse muri Nehemiya 2:17b-18: “Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi……nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” 

Ku murongo wa 20a&b, handitse ngo: “Maze ndabasubiza nti Imana nyir’ijuru niyo izatubashisha. Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka”. Hakurikiyeho umuhango wo gukingura ku mugaragaro inyubako y’icyicaro gikuru cy’itorero rya ADEPR igizwe n’amazu akurikira:

  • Guest house (3 niveaux)
  • Salle polyvalente yakira abantu 1500
  • Bibliotheque na restaurant
  • Head office ( 5 niveaux)
  • Stade

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, afatikanije na bamwe mu bayobozi bakuru b’itorero, bamennye beton kuri niveau ya kabiri ku nyubako ya Guest house aho igeze yubakwa, nk’ikimenyetso cyo gukingura inyubako.

Past. SEBITEREKO, Umushumba w’itorero rya Kanombe yakomeje asenga Imana ashima kandi anasaba ati: ”Mana, uzagera aha hantu wese arushye azaharuhukire, uzahagera arwaye azakire…”

Umuyobozi w’umurenge yashimiye itorero rya Pentekote ADEPR ubufatanye bwiza, n’iterambere rizanye mu Murenge wa Gisozi. Yishimiye ko itorero rizunguka kandi n’igihugu kikunguka, cyane ko n’izo nyubako zizaba zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Yashoje yizeza itorero ubufatanye bwiza mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gikorwa gitangiye kugeza kirangiye. 

Ibitekerezo( 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 31 )

Ernest

8-09-2011    01:55

Mujye mushyiraho n’amafoto, kugira ngo inkuru tuyiryoherwe murakoze cyane Imana ibahe umugisha.

blessed

8-09-2011    05:49

haleluya.Imana ishimwe cyane.

cyusa

18-11-2011    02:13

Ibyo ni byiza, twabasabaga kuduha adresses z’aho akorera (azicururiza) tugure.
Murakoze

Thaddee

21-11-2011    03:56

Ibi ni ibintu byiza cyane. Mwaduha number za tel ze tukamugana, tukigurira natwe tukabasha kurondereza. Murakoze.

######

21-11-2011    04:01

NIMUDUHE ADRESI ZE TUGURE IZO MBABURA NZIZA

murage

25-11-2011    02:27

Iki gikorwa ni kiza Indembo zose zagakwiye guhigira Imana n’Ubuyobozi bw’itorero bakagira nibura ino nyubako mururembo rwabo Maze natwe tugatera imbere mu mwuka no mu bukungu. Imana ibahe umugisha

Ndahimana Gaspard

4-12-2011    03:33

ibi ni byiza cyane nicyo leta ishaka ko abantu bihangira imirimo kandi bifashije n’abantu gusa muturangire adresse ye twigurire.ibigaragara nuko abantu bifuza kumanya aho bamusanga kugirango tugure murakoze

Ev Ernest KARASISI

30-12-2011    07:29

Byari bikenewe muduhe numero ze za tel tumuvugishe kuko hari byinshi twakungurana muri rusange Imana ibahe umugisha

Fidele

3-01-2012    14:35

Byari kuba byiza cyane iyo mutwereka amafoto menshi agaragaza inyubako z’icyo gikorwa. Ariko twizere ko bizacungwa neza kugira ngo bigirire itorero umumaro.
Hanyuma mwigishe n’izindi ndembo gukora kuko aho tugeze
ntaguhanga amaso hanze.
Bishobotse abayobozi b’itorero bazasure amatorero y’i Burundi babigireho kuko nabonye bafite umuco mwiza wo kwitanga mu murimo w’Imana.

umunyantegenke

19-04-2012    09:32

IMANA ibahe umugisha mwe mwadushakiye iyi nyigisho, NDASABA IMANA ITIMANA NGO IMPE UBUMENYI BWO KUYOBORA IBITEKEREZO N’ IBIKORWA BYANJYE BYA BURI MUNSI .

| 1 | 2 | 3 | 4 |

Tanga igitekerezo

HABA HARI ICYEMEZO UFASHE NYUMA Y'UBU BUTUMWA ?