Itorero ry’Abametodiste ryahagaritse umupasiteri

Kwamamaza

agakiza

Itorero ry’Abametodiste ryahagaritse umupasiteri wagaragaweho n’ubutinganyi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-03 04:25:43


Itorero ry’Abametodiste ryahagaritse umupasiteri wagaragaweho n’ubutinganyi

Inama nkuru mu by’amategeko y’itorero ryunze ubumwe rya Metodiste ryahagaritse Karen Oliveto wari wahawe inshingano z’ubupasiteri tariki 16 Nyakanga 2016 mu gace k’imisozi ya Sky muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera ubutinganyi.

Amakuru agaragara k’urubuga rw’itorero ry’Abametodiste aremeza ko pasiteri Karen Oliveto yahagaritswe ku mirimo ye kubera ubutinganyi iri torero ryamwambuye inshingano z’ubupasiteri kuberako bihabanye n’itegekonshinga rigenga itorero Metodiste.

Abagize itsinda ry’abapasiteri baba bakwiriye gushyira mu bikorwa no kubaha umurongo itorero rigenderaho ku bijyanye no gushyingirana ndetse no gushyira mu bikorwa umurongo bagenderaho ku bijyanye no kutemera ko umuntu akora umurimo w’Imana yemera kuryamana n’uwo bahuje igitsina. Abagize inama nkuru mu by’amategeko bavuga ko umupasiteri ugaragaweho n’ubutinganyi adakwiriye kwihanganirwa.

Ku rukuta rwe rwa Facebook, umuvugabutumwa pasiteri Franklin Graham umuhungu wa Billy Graham yashimiye itorero Metodiste kubera iki cyemezo bafashe cyo guhagarika umupasiteri wagaragaweho n’ubutinganyi avuga ko icyo bakoze ari icyemezo gikurikije Ibyanditswe Byera.

Yagize ati: Itorero ry’ubumwe bw’Abametodiste mwakoze kubwo gufata icyemezo muri iki cyumweru. Abajyanama batoye 6 kuri 3 ko umupasiteri w’umugore no kugaragaza uruhande itorero rihagazeho ryo kwamagana ubutinganyi.

Avuga ko amatorero yandi akwiriye kwigira kuri iri torero akagira ubwenge bwo kurwanirira Ijambo ry’Imana na Bibiliya nubwo abantu benshi bakomeza kwemera ibintu byinshi bitandukanye n’Ijambo ry’Imana ariko itorero rikabyanga mu gihe bitandukanye na Bibiliya.

Agaragaza ko badakwiriye kwihanganira ikintu cyose Imana yita icyaha. Avuga ko basabwa gukunda abanyabyaha bakabasengera bakanabereka ukuri kw’Ijambo ry’Imana, ariko ikintu cyose Imana yita icyaha ntabwo bakwiriye kugikinisha.

chretien.news
[email protected]

Ibitekerezo (2)

Hagumimana Martin

17-04-2018    15:14

Tugeze mubihe byimperuka benedata kubona abapasteur nabo batinyuka gukora icyaha cyubutinganyi gusa ndashimira nange iri torero ryafashe icyemezo cyoguhagarika uyu mupasteur muteka turwanirire ukuri kw’Ijambo ry’Imana kk Yesu yavuzengo kandi umuntu utinya kumpamiriza mugihe nkiki cyubusambanyi nage sinzamuhamiriza imbere ya data na ba Malayika

murakoze Yesu abahe umugisha

HABIMANA Emmanuel

19-07-2017    07:11

Nibyo koko muri bible Abalewi 20.13 muhasome

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?