Irani: 3 bakiriye Agakiza ubuhamya bwabo(...)

Kwamamaza

agakiza

Irani: 3 bakiriye Agakiza ubuhamya bwabo bwahinduriye benshi kuri Yesu


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-22 08:32:59


Irani: 3 bakiriye Agakiza ubuhamya bwabo bwahinduriye benshi kuri Yesu

Nubwo kwakira agakiza muri Irani bigoye kubera ko ari igihugu kigizwe n’umubare mwinshi w’abayisilamu kandi kiyoborwa hakurikije amategeko ya isilamu nti bibuza ubutumwa bwiza kuvugwa ubuhamya bwa batatu bakiriye agakiza nkuko babitanzemo ubuhamya bwahinduye benshi.

Kamran yahoze ari umunyarugomo agurisha ibiyobyabwenge n’intwaro. Umunsi umwe inshuti ye igitabo cy’Isezerano rishya. Nyuma y’iminsi 5 asoma yahise yakira agakiza ubuzima bwe ahita abwegurira Yesu.

Nyuma yo kwakira agakiza, umuryango we n’inshuti ze babonye uburyo yahindutse mu mezi yakurikiye ho abenshi bahise bakira agakiza. Mu rugo iwe Kamran ahita ahatangiza itorero none rimaze kwaguka ku buryo bugaragara.

Reza yari umunyeshuri mu ishuri ryigisha imyizerere ya isilamu, yari ategereje kuzavamo umuntu ukomeye mu idini ya isilamu, umunsi umwe ubwo yari mu masomo muri Irani, yaje kubona igitabo cy’isezerano rishya, mu nzu y’ibitabo y’ishuri. Agira amatsiko yo gushaka kumenya ibyanditsemo, asomye akorwa ku mutima cyane n’inkuru za Yesu aza kwisanga akunda Yesu cyane. Kugeza ubu yahise yakira agakiza atangiza itorero mu gace atuyemo.

Fatemah yari yarafashwe ku ngufu na basaza be afite imyaka 11 bamushyingira ku ngufu uwacuruzaga w’ibiyobyabwenge atangira kujya amugirira nabi, ku myaka 17 baratandukana. Ajya kuba wenyine ariko barongera baramujyana kungufu. Bituma afata icyemezo cyo guhunga umuryango we. Ubwo yari arimo agenda mu muhanda yaje guhura n’umuvugabutumwa wigishirizaga mu muhanda yumvise avuga ibya Yesu aratsindwa ahita yegurira Yesu ubuzima bwe bwose. Aza gushakana n’umugabo w’umukirisitu.

Yaje gufata amahugurwa yo gukora ivugabutumwa atangiza amatorero ya Gikirisitu muri Irani, aza gusubira iwabo abaha ubumya uburyo yahuye na Yesu agahindura ubuzima bwe. Umuryango we wose uhita wakira agakiza. Itorero Fatemah n’umugabo we batangije rya mbere ryatangiriye mu rugo iwabo.

Kamran Reza na Fatemah bishyize hamwe kugirango bafatanye kwamamaza ubutumwa bwiza muri Irani kugirango bene wabo babashe kwakira agakiza, bifashishije ubuhamya bwabo bw’uburyo Yesu yahinduye ubuzima bwabo nyuma y’ubuzima bw’akarengane kenshi baciyemo.
christian news.com
[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?