Inzu yose Data atubatse izasenywa

Kwamamaza

agakiza

Inzu yose Data atubatse izasenywa


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-11-10 04:29:31


Inzu yose Data atubatse izasenywa

Namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’Umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’Umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. 1Petero 2:5

Dawidi yagiranye isezerano n’Imana ryo kuzayubakira inzu, ariko riza gusohorezwa ku muhungu we Salomo. Rero inzu Salomo yagombaga kubakira Uwiteka yari ifite amabwiriza ayigenga nk’uko mu buzima busanzwe habaho amabwiriza agenga imyubakire mu gihugu. Hakiyongeraho n’amabwiriza ya nyirinzu bwite. Salomo yakoresheje uko ashoboye rero yubaka inzu y’Imana nk’uko amabwiriza yari ari.

Nyamara nk’uko tubisoma mu ijambo ry’Imana, ntabwo Imana yigeze ikunda gutura mu mazu yubatswe n’abantu, yahise mo kwibera mu nzu yiyubakiye ubwayo, ariyo muntu Imana yiremeye ubwayo n’intoki zayo.

Imana yubakisha inzu yayo ubuzima bw’ijambo.

Ubuzima bw’ijambo bivuga gukura ibyo dusoma cyangwa ibyo twigishwa mu magambo bigahinduka ubuzima bwacu. Niba usoma ko umukirisitu akwiye kwihangana, izaguha ibituma wihangana nubibasha uzaba wakiriye iryo buye ryitwa kwihangana.

Niba twigishwa gukiranuka, gusenga, gufasha abatishoboye, gukundana… Imana izazana ibipima gukiranuka, ibituma dusenga, abakene bo gufasha, abatwanga ngo tubakunde… uko niko kubakwa nyakuri kw’umukirisito.

Inzu zubakwa zose rero n’ubwo zaba zisanisha n’iz’Imana, ariko zose si iz’Imana.

Hari inyubako nyinshi zihari ariko zitari insengero z’Umwuka w’Imana. Mu yandi magambo zubatswe zitujuje ubuziranenge. Nk’uko Leta isenya mwene izo nzu rero, Imana siyo izaba mu nzu z’amanegeka, cyangwa zubatse mu buryo butandukanye n’ubwo yifuza, cyangwa zubatswe aho itifuza.

Umukene niwe ushobora kuba aho adashaka kuko nta kundi yabigenza. Ariko Imana si umukene ifite ububasha bwose bwo gutura ahubatswe neza kandi mu buryo yishimira kuko yo ninayo yiyubakira ubwayo, nta muntu uyubakira. Niyo mpamvu, ijambo twasomye haruguru ritatubwiye ngo : « Twubake », ahubwo ryatubwiye ngo : « Twubakwe

Ikitureba ni ukwemera tukubakwa, ibyo kutwubaka no kutwubakisha si ibyacu.

Utwubaka azi iby’ingenzi kugira ngo tube twujuje ubuziranenge. Ibitari ibyo, inyinshi mu nyubako ziyubatse cyangwa zitubatswe n’Imana ziriho ikimenyetso cyo gukuba mu ibara ritukura [X] gisobanura ko zizasenywa.

Muzabona abenshi mu bashyiriweho iki kimenyetso ku nyubako baza bakagisiba, ariko naho byaba bitakugaragaraho ngo abantu babibone ko uzasenyerwa hari ahandi hantu byanditse ko uzasenyerwa kandi nyine uzasenyerwa.

Emera Imana ikubake uko ishaka, nuhura n’ushyiraho amabuye wihangane ntuvuze induru ube nk’imfura. Dore Imana yabujije Dawidi na Saromo kuzigera humvikana urusaku ku nyubako yayo.

Muvandimwe wanjye, niba mu buzima bwawe bwo kubana n’Imana utariho ikimenyetso cy’amaraso y’umwana w’Imana uriho ikimenyetso cy’abazarimbuka. Cunga neza niba ibyo ukora ubikora mu buryo Imana yemera, ku buryo yaguhindura inzu yayo itahamo, ibitari ibyo ni akaga karuta gutura mu manegeka.

Inzu twavugaga ni wowe ubwawe, Bibiliya ntivuga gusa umutima, abantu bavuga ko agakiza ari mu mutima ntibaba babeshye ariko biva mu mutima bikera imbuto ku mubiri. Ntuzabeshye abantu, burya uruhari ugira ku gusukura umubiri wawe rungana n’isuku iri ku mutima wawe. Mu yandi magambo, ibyo ukorera umubiri wawe bigaragaza ishusho y’umutima wawe.

Dore uko Biliya ivuga ku mibiri yacu :

1. IMIBIRI YANYU NI INSENGERO Z’UMWUKA WERA W’IMANA.
1Abakorinto: 6:19

2. IMIBIRI YACU IGOMBA GUHIMBAZA IMANA. 1Abakorinto: 6: 20
3. IMIBIRI YACU IGOMBA KUBA INGINGO ZA CKRISTO. 1Abakorinto: 6: 15

4. IMIBIRI YACU IGOMBA KUBA IBITAMBO BIZIMA BYERA BISHIMWA N’IMANA. Roma12:1

NONE REKA NKWIBARIZE

1. Koko ubona Umwuka wera w’Imana yakwemera gusengera mu mubiri wawe ukurikije uko wiyizi?

2. Koko umubiri wawe uhimbaza Imana cyangwa utuma n’abagahimbaza Imana bacika integer zo kubikora?

3. Ukurikije ukuntu Yesu yambaraga n’uko wowe wambara, ni uruhe rugingo rwawe Yesu yakwemera? Niba ingingo zawe hafi ya zose zirirwa hanze nta soni namba ugira, ukurikije uburyo Yesu yikwizaga urabona koko yakwemera?

Reba ibintu wiyiziho, none uba uri inzobe, ejo ukaba igikara, ejobundi buri rugingo rukaba rufite ibara ryarwo, ugasanga ufite amabara ku mubiri angana n’ay’imyambaro yawe. Kandi Yesu afite ukuntu yari yarakugize none ugushaka k’umubiri wawe kwaganje ugushaka kwe. Koko ubona Yesu izo ngingo zawe yazemera? Ni ahawe nawe muzabyivuganira wa munsi.

4. Ese ko tuzi ko igitambo Imana yemera ari ikitagira inenge, umubiri wawe ko uzi ibyo uwukorera ahabona n’ahatabona, ubona wawutanga mu bwami bw’Imana ngo ukorere Imana ikawemera?

Niyo mpamvu abenshi bazaseba, umunsi bazaza bavuga bati: "Mwami twaragukoreraga, twarahanuraga, twararirimbaga, twari aba Bishop, twari ab’ Apotre, twari abadiyakoni, twari abarimu, twari abapasitori, twariyirizaga…"

Narangiza abanyuzemo amaso… ababwire ati: "Rwose ndabona ntabazi sinigeze no kubamenya, ahubwo ni mumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe! Bizaba biteye ubwoba n’agahinda. (Matayo 7:23)

Benedata mureke twubakwe niko Imana ishaka, ibitari ibyo, hariho ka kamenyetso, urayubaka, ube ikirangirire, ntawe uzakubuza rwose, ariko hariho akamenyetso kavuga ngo: “IYI NTIYEMEWE IGOMBA GUSENYWA” [X]

UMWANZURO: Twiyambure ibintu byose bituma tubabaza Imana, twambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntiduhe urwaho imibiri yacu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza. Rom 13: 14

Yesu akugirire neza agushoboze kwubakwa nk’uko nyirinzu abyifuza!

Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (3)

Annuarite

4-01-2018    05:59

Nibyo pe uku ni ukuri kw’ijambo ry’Imana ntitukabyirengagize ,biradukwiriye ko ubuzima bwacu kuvuga ubutumwa

theo

13-11-2017    02:31

kwiyubaka ntibyakunda?niyompamvu dukwiye kumwizera Yesu akatwubaka urugero bakakubwira ngo nutareka itabi uzarwara ibihaha arko suko urinywa atabiziko ritera irwara kurireka bitabaye Yesu agakora icyogikorwa byakunda gute Yesu abahe umugisha

Ange

11-11-2017    06:25

Amen, GBU Pastor. Uwiteka atubabarire aho twateshutse.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?