Inzitwazo 10 abantu batanga bava mu matorero(...)

Kwamamaza

agakiza

Inzitwazo 10 abantu batanga bava mu matorero zidakwiye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-05-18 07:38:25


 Inzitwazo 10 abantu batanga bava mu matorero zidakwiye

Hari inzitizi nyinshi abantu bajya bitwaza bakava mu matorero basengeramo ariko zitari zikwiriye kuba zibajyana, reka turebere hamwe 10 muri zo n’icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.

Itorero ryuzuye uburyarya
Abaroma: 3:23 “Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana”.

Ntabwo nemerana n’abayobozi b’Itorero
Abaheburayo: 13:17-18 “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko aribo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugirango babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kubamarira mwebwe.”

Nta muntu umeze nkanjye ntabwo nzashaka inshuti
1 Abakorinto: 12:27 “Nuko rero muri umubiri wa Kristo, kandi umuntu wese wo muri mwe ni urugingo rwa rwawo.”

Mfite ibintu byinshi byo gukora ariko nkabura umwanya
Matayo: 6:33 “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.”

Nshobora gukurikirana amateraniro ariko ntahari
Abagaratiya: 6:10 “Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.”

Mfite umutima unshira urubanza
Yakobo: 5:16 “Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane kugirango mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.”

Nkeneye ikiruhuko
Abaheburayo: 10:24-25 “Kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko muushaho kugenza mutyo.”

Nta torero mbona rimbereye
Abafiripi: 3:8 “Ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Kubw’uwo nahomye ibyanjye byose ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndomke Kristo.”

Ndananiwe
1 Ngoma: 16:11 “Mushake Uwiteka n’imbabazi ze, mushake mu maso he iteka ryose.”

Nakomereyeye mu Itorero nsengeramo
Abakorosayi: 3:13 “Mwihanganirane kandi mubabarirane ibyaha uko umuntu agize icyo apfa na n’undi. Nkuko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.”

Infochretienne.com
[email protected]

Ibitekerezo (1)

hahima Patrick

21-05-2017    03:15

muvandimwe malachie, unyihanganire Hari ingingo ntemeranywaho nawe muri iyi nkuri!
ex: ntago kugandukira abayobozi bivuga lo niyo baba bari mumafuti cg amakosa ngomba kubakurikira!
igihe batakigisha ngo bingere kumutima kubera ibyo mbabonaho nuko bitwara hanze, ntampamvu yo kubihambiraho!
urugero: Niba umuntu muziho ubusambanyi cg ubujura cg uburiganya (narabigenzuye neza mbihagazeho)! ntago uwo yanyigisha rwose!
yesu aguhe umugisha kandi akwagure kubwumurimo!!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?