Inzira 3 ushobora gukiramo ibikomere utiteye

Kwamamaza

agakiza

Inzira 3 ushobora gukiramo ibikomere utiteye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-04-09 11:52:04


Inzira 3 ushobora gukiramo ibikomere utiteye

Abantu bagutera ibikomere ariko ndagirango nkubwire ngo mu ijuru dufite Imana ibasha komora ibikomere umuntu atagizemo uruhare.
Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye. Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w’undi mugore.”(Abacamanza 11:1-2)

Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe. Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose(Yesaya 61:1-2)

Bibiliya itubwiyeko Yefuta yavukiye mu muryango kandi uzwi avuka nk’uko abandi bavuka, Nkuko mubizi mukuvuka nta ruhare tubigiramo. Yaravutse yisanga mu kibazo gikomeye cyo kwangwa na bene se kandi ntaburyo yari gushobora kucyikuramo. N’ubundi ibibazo bikomeye duhura nabyo ntahandi dushobora gukura igisubizo cyabyo usibye ku Mana honyine.

Bibiliya iratubwira ngo, abavandimwe baramubwiyengo wowe Yefuta uri umwana w’undi mugore, muyandi magambo uri umwana wa Malaya. Yefuta ntaruhare yabigizemo ngo avuke uko yavutse kimwe nuko nawe ntaruhare wabigizemo ngo ube uri uko uri uyu munsi mu buzima bwose wabayemo cyangwa n’ubwo urimo. Bakuru ba Yefuta baramweruriye bamubwirako ntaruhare afite mu byase, baramwerurira ngo va hano kubera ibintu by’imigabane batashakaga kugabana nyamara ariko Yefuta yari afite uburenganzira ku byase ariko yarameneshejwe.

Benese baramweruriye baramwirukana, bamufatira imyanzuro ariko si Imana yamwirukanye. Abantu bagufatira imyanzuro ariko Imana itabishyigikiye ntacyakorwa, abantu bajya bakora inama nyinshi ariko ntabwo Imana iba izirimo. Bibiliya ivugako inzira z’Imana zitandukanye n’Imana, ibyo bibwira sibyo Imana yibwira, imigambi y’Imana itandukanye n’iya abantu. Imana ishimwe cyane ko ibyo abantu bibwira ku buzima bwawe Atari ibyo yibwira.

Kuberako abantu atari bo Mana humura kuko mu ijuru hari Imana ijya ibasha kuvuguruza ibintu byose bidaturutse mu mugambi wayo.
Bibiliya yatubwiye ngo bamaze kwerurira Yefuta, arabahunga ajya mu gihugu cy’i Tobu aturayo, Imana ibana nawe. Humura niba nawe ubana n’Imana izajya ibana nawe mu bikugora, mu ntambara zose uhura nazo utagizemo uruhare komeza uhagarare ku munara wawe wizere Imana ukiranutse, Imana izaza ntizaceceka, Imana izakurwanira intambara uzi nizo utazi.

Igihe cyagezeho Yefuta arakomera cyane abantu barabimenya, akajya arwana agatabaruka amahoro kuko ukuboko ku Uwiteka kwabanaga nawe. Imana iyo ikwemera ituma abantu bamenya amakuru y’ibyiza. Abamoni bamaze gutera Abisirayeli, bamenyako umwe birukanye yabaye intwali bamutuma ngo aze abarwanirire natsinda azababere umutware. Abasirayeli bamaze kumenya amakuru kuri Yefuta Bibiliya iratubwirango baragenda bamushakaho ubushuti, ku murongo 7 Yefuta abwira abakuru b’i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?” Abari baje gushaka Yefuta baciye bagufi bagirana amasezereno yuko natsinda azababera umutware, Imana ibana na Yefuta aratsinda arabayobora.
Iyo turi mu ruhande rw’Imana, Imana ibana natwe, Imana iratuvuganira, Imana itubera aho tutari, abana idukundisha abatwanze. Yefuta yagiye bamwirukanye ariko Imana ishimwe ko yagarutse ari uwo kubahwa. Igikomere cyose wagize utakigizemo uruhare ugitewe n’abantu , shaka uko wegera Imana ubwayo izakomora inguma.

Hari uburyo umuntu ashobora gukira ibikomere atagizemo uruhare

1.Kumenyako uri umwana w’Imana:
Umaze gusobanukirwako uri umwana w’Imana, yuko Yesu yagupfiriye, yuko nawe uri mubo Yesu yameneye amaraso ye, ibyo bituma utagira ubwoba, bituma udahuzagurika, bituma uhagarara mu mwanya urimo. Ugomba kumvako byanze bikunze kuko uri umwana w’Imana intambara n’ibikomere ufite Imana izakuba bugufi, ikurengere. Bibiliya iravugango Yesaya 50:7 Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni.

2.Kumenyako kuba ukiriho ari iby’agaciro: satani iyo ashaka kukwica abanza kukubwirako kuba uriho ntacyo bimaze ariko kuba uriho ni ibyagaciro,wanyuze mu ntambara zikomeye nibyo, abantu barakwanze nibyo ariko kuba uriho ni ibyagaciro hari aho wanyuze abandi barasigaye .Nubwo waba warasigaye wenyine ,ariko kuba uriho ni iby’ agaciro.

3.Gutesha agaciro igikomere nubwo abantu baba bakikubonaho:

Ubuzima bwose unyuramo bubi bushobora guhinduka inyigisho zubaka abandi. Ntiwite kubakuvuga. Yefuta yagize kubabarira abari baramwirukanye, bimwe mubyatuma ukira ibikomere gira kubabarira muri wowe kuko Imana ifite umugambi mwiza wo kugushyigikira kandi Imana igusubize agaciro kawe.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?