Inyungu yo Kumenya Imana mu bihe bikomeye(...)

Kwamamaza

agakiza

Inyungu yo Kumenya Imana mu bihe bikomeye nk’icya COVID-19


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-27 12:48:38


Inyungu yo Kumenya Imana mu bihe bikomeye nk’icya COVID-19

Ndabasuhuje mwese kandi mbahaye ikaze mu mwanya w’Ijambo ry’Imana,
Turi mu gihe kujya mu nsengero bidakunda cyangwa se no mu byumba ku babijyagamo uburyo busigaye bwo gusabana n’Imana ni umuntu ku giti cye, mu miryango cyangwa se kwifashisha ikoranabuhanga nk’uku kugira ngo dusangire ijambo ry’Imana, dusenge kandi turusheho kwegera Imana mu gihe tugitegereje ko Imana ishyira iherezo ku cyorezo cya Koronavirus (COVID-19) cyugarije isi.

Ariko kandi ibi nabyo bikwiye gusigira isomo umuntu wese ku giti cye, ibihe nk’ibi ni ibihe bisaba kwirwanaho, ni ibihe by’abantu bamenye Imana by’ukuri atari uko basengeraga mu matorero runaka n’ibindi, ni igihe umuntu akwiye kuzirikana ko aho abantu bahuriraga hafunze ariko aho abantu bahuriraga n’Imana hafunguye, ndabibutsa ko ntawahagaritse gusenga ahubwo hahagaritswe ahahurira abantu, ubwo rero uramenye udahagarika gusenga birakomeje aho Imana yagusangaga ube maso yo ntikumirwa n’imipaka na COVID-19.

Ubu nibwo biboneka neza ko wari uzi Imana yawe by’ukuri atari iya Pasiteri cyangwa mwene so mubana mu rusengero, ubu ni ugutera ukiyikiriza bisaba rero kuba uzi Imana yawe.

Maze gutekereza ibyo mvuze haruguru byatumye numva naganira nawe usoma iri jambo ku ‘’nyungu yo Kumenya Imana mu bihe nk’ibi’’

Mfasha dusome iri jambo‘’Nicyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ‘’Abefeso 1:15-17, Bigukundiye wasoma icyo gice cyose,…

Turetse amateka tukivugira ibyanditse aha gusa:

1. Umuntu ushima mu kwizera Umwami Yesu
2. Gukunda abera bose
Aba bantu mbona Pawulo ari gusengera gutya ukurikije uko amaze kubataka wowe ubona yagusabira iki ? Abantu bashimwa uburyo bizera Umwami Yesu bakongeraho urukundo bakunda abera ariko akabona bakwiye Umwuka w’ubwenge no guhishurirwa atari ibyo guhahisha ahubwo bitume bamenya Imana.

Iyo ubyitegereje ubona muri iki gihe umuntu wese yacukumbuye yeguye agakiza ke murabibona ko imirongo yose ivuga ku gutabarwa n’itajyanye yose umuntu atanarebye hejuru no hasi yawo yashizeyo kandi si bibi kwitabaza Imana mu bihe bigoye iranabyemera ariko nanone ntitwabura kuvuga ngo Imana ntikadushake twishimye ngo itubure dutekereze ko tuzabonana nayo igihe gusa tuyishaka ni byiza kubaho nk’abantu bazi Imana tukiga kubana nayo ibihe byose atari mu bihe dusumbirijwe gusa ngo twibuke ko burya tuyigira bihita byerekana ko tutayizi.

Dukomeze kuyisenga kandi rwose nk’uko tubizi niyo ifite Vola, ni ugutegereza aho yageneye iki cyorezo kizahagarara (Arrete yacyo niyo iyizi) icyacu ni ugukomeza gusenga no kubahiriza amabwiriza duhabwa n’inzego zibishinzwe gusa tunazirikana ko hari ubwo Imana ihitamo guhindura abasenga mbere y’ibyo basengera kuko guhinduka kw’abasenga gutanga umwifato ukwiye imbere y’Imana kurusha abahinduriwe ibyo basengera. Imana rero niyo kwizerwa no mu gihe tugitereje ubutabazi bwayo.

Nafashe umwanya wo kwibaza ku nkubiri y’amasengesho hirya no hino muri iki gihe sinshaka kuvuga ko gusenga muri iki gihe bidakwiye nanjye ndi kubikora ariko ndibaza ngo ko mbona Imana tumeze nk’abayititirije nka kumwe umuntu yajyaga ku kagari ashaka icyangombwa runaka kandi muri iyo minsi uba uri umuntu mwiza no guhura na Gitifu ukamugurira icyo yashaka cyose cyane iyo usaba nka serivisi utari ukwiye, mbese hafi ye uba ufite imyitwarire idasanzwe ariko iyo amaze kugusinyira na nimero ye ushobora kuyisiba, none bavandimwe namwe murabizi ko henshi iyi Corona ishobora kuzashira serivisi bamwe bari bakeneye ku Mana ikaba irashize bakikomereza ibindi,

Isomo nkuramo aha nkurikije ibyo ndeba ni uko abantu bakataza gukorera Imana ariko umuhati wo kuyimenya ukaba muke byatuma numva dukwiye kongera kwegera Imana tugamije kuyihishurirwa, no gusenga kwacu kwaba gufite umurongo kurushaho kuko twajya tumenya impamvu y’Imana muri buri kintu.

Dukeneye kumenya Imana pe ndetse cyane tukayitandukanya n’idini, naho ubundi nitutayimenya tuzayisaba iduhe nirangiza tuyihe isinde twikomeze ku byo yakoze aho kuyikomezaho nibirangira tugarukane isoni. Ndakwifuriza wowe usoma iri jambo Kumenya Imana kuko mbere ya Corona hari ibyabanje na nyuma yayo wenda hazaza ibindi ndabona isi itorohewe ariko n’abayituye bitugiraho ingaruka ariko Kumenya Imana by’ukuri bizadutsindagiza muri izo mpinduka zose.

Corona yo sinavuga ko idateye ubwoba kuko irihagije ngo ibutere, uko izarangira nabyo sinabimenya ariko icyatangiye cyose kigira iherezo uko byagenda kose izashira ariko isi uyitegereje ugasoma nayo ubwayo ntiyorohewe iri guhura n’ibintu biyitunguye umwanya ku mwanya, ubu rero mbona iki ari igihe cy’abantu bazi Imana by’ukuri kuko aho kuyivugira harafunze ni ukuyibwiira, ukayibwira abawe nabo bakwegereye bene aba rero kubera ukuntu muba munaziranye cyane bisaba kubabwira Imana muziranye neza.

Imana iduhe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume tuyimenya, no mu bihe nk’ibi tuyigumane, ntitube abavumbyi ku Mana ngo dutegereze ko ibunaka benze tujye kuvumba namwe murabibona ko iki ari igihe cyo kunywa ako wiyengeye.

Murabona ko inyubako zifunzwe ariko abantu bamenye Imana bakaba igihe baherukirayo bagafashwa mu rusengero ibihe ibihe byiza bahagiriye barabitahanye kuko Imana yabo igendanwa ubu bakomerejeho atari n’ikibazo cy’uko turi mu mage ahubwo buri gihe kuko Imana tuyikeneye bimeze neza kuko ntisimburwa n’ikindi kintu inyota yayo ku bayimenye ihoraho.

Daniyeli yanditse ko abazi Imana yabo bazakomera bagakora iby’ubutwari, n’iki gihe rero abayizi irabakomeza. Ujye wumva ushaka nko kumena urukuta rw’aho wagejeje umenya ugamije kumenya byisumbuyeho kandi Imana ni nziza izi kureba inyota y’umuntu wese ikayihaza.
Imana ibahe umugisha.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?