Intambwe zo kwihana nyakuri, igice cya mbere/(...)

Kwamamaza

agakiza

Intambwe zo kwihana nyakuri, igice cya mbere/ Charles Mudagiri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-17 05:54:35


Intambwe zo kwihana nyakuri, igice cya mbere/ Charles Mudagiri

Kwihana ni iki?

Kwihana ni uguhindukira umuntu akava mu nzira yari arimo amaze kubona ko ari mbi, agafata inzira ahisemo ko ari yo nziza. Kwihana ni urugendo, si igikorwa gikorwa mu mwanya muto ngo kibe kirangiye.

Ijambo kwihana mu rurimi rw’igiheburayo bivuga GUHINDURA IMITEKEREREZE, guhindura uko wabonaga cyangwa wumvaga ikintu runaka. Bivuze rero ko umuntu uri mu rugendo rwo kwihana icyambere abanza kubona cyangwa kumva ibintu mu buryo butandukanye nuko yabibonaga mbere cyangwa uko yabyumvaga.

Kwihana kandi bivuze guhindura ibyiyumviro bibi wari ufite muri wowe, ukagira ibyiyumviro byiza biganisha kukunezeza Imana. Kwihana, ni uguhindura imyitwaririre n’imitekerereze biturutse ku ndiba y’umutima ukanga urunuka ibibi cyangwa ibyaha wahozemo.

Pawulo yandikiye Abaroma ati: “Kandi ntimwishushanye n’abiki gihe, ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:2).

Nkuko tumaze kubivuga, kwihana ni urugendo. Aha nituvuga urugendo ntimwumve urugendo rw’iminsi nkuko dukora izindi ngendo tuva i bunaka tujya i bunaka, ahubwo turashaka kuvuga intabwe umuntu wihana atera. Intambwe zo kwihana kuzuye Bibliya ivuga ni 3:

 Intambwe ya mbere ni ukwemera icyaha no kubabazwa nacyo,
 Intambwe ya kabiri ni ukwatura icyaha wakoze
 Intambwe ya gatatu ni uguhindukira ukareka ibyo wakoraga ugafata ikindi cyerekezo


Duhere ku ntambwe ya mbere ariyo kwemera icyaha no kubabazwa nacyo, turebere hamwe icyo Bibliya ivuga ku kwemera icyaha.

Muri Luka 15:11, hari umugani Yesu yaciye uvuga ku mwana w’ikirara. Twibuke ko uyu mwana mbere yo gufata umugambi wo kuva mu rugo rwa Se yari umwana kimwe n’abandi bose mu muryango kandi yari afite uburenganzira bwose mu rugo rwa se. Ariko nyuma aza gufatwa n’umwuka mubi wo kuva mu rugo rwa se, asiga umuryango we.

Amaze kugera iyo yajyaga, ibyo yajyanye bimushizeho, ubuzima bumaze kumugora, yafashe umwanya wo gutekereza ku buryo yagaruka mu rugo rwa se. Nubwo Bibiliya itatubwira igihe yamaze atekereza kuri uwo mugambi wo kugaruka mu rugo kwa se, ariko biragaragara ko yabifatiye igihe. Luka 15: 17: « Nuko yisubihemo aribwira ati Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza naho jye inzara intsinze hano !»

Birumvikana ko yafashe umwanya wo kubitekerezaho bihagije kugeza ubwo afashe umwanzuro wo guhaguruka agasubira kwa Se. Mu gusubira mu rugo rwa se yagiye amaze kumva neza uburemere bw’icyaha yakoze n’ubuhemu bwe imbere ya se aho yavuze ati ningera kwa data ndamusaba anyemerere ampake mbe nk’umwe mu bagaragu be; kubera uburemere bw’amakosa, yumvaga yarahemukiye se ku buryo ntakindi kimukwiriye uretse kuba umugaragu kuko yari yaramaze gutakaza icyezere cyose muri we cyo kumva ko Se yamwakira nk’umwana we. (Luka 15 :18-19).

Intambwe ya mbere yo kwihana rero, ni ukwemera icyaha wakoze kandi kikagutera agahinda mu mutima no kumva ko wahemutse imbere y’Imana. Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa, na ko kukazana agakiza ariko agahinda ko mu buryo bw’isi gatera ubupfu (Abakorinto 7 :10).

Ku umunsi wa Pantekote, Intumwa zimaze kuzuzwa Umwuka Wera, Petero yafashe umwanya abwira abari bari aho bose ibyabaye. Bibiliya ivuga neza ko ababyumvise bose byabacumise mu mitima baramubaza bati: “dukore iki ?” Petero yarabasubije ati : « Mwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu » Ibyakozwe n’intumwa 2 :38.
Ikintu cya mbere Umwuka wera akora mu mutima w’umuntu ni ukumwemeza icyaha cye kandi agaterwa agahinda n’ibyo yakoze bidakwiriye imbere y’Imana (Yohana 16 :8).
Intambwe ya mbere rero yo kwihana ni ukwemera icyaha kandi ugaterwa agahinda nacyo.

Ntibishoboka ko wagera ku kwihana nyako cyangwa ngo ubashe rwose kureka icyaha utabanje kucyemera no guterwa agahinda n’uko wagikoze. Niba hari icyaha umutima wawe ukurega, birakwiye ko wongera kwisubiramo, ukisuzuma, ugaterwa agahinda nacyo kugira ngo uhabwe imbabazi z’Imana kandi iyo niyo nzira nyayo izagufasha gutsinda icyaha. Niba hari icyo ubu butumwa busize mu bugingo bwawe, ukaba wumva hari aho utagenze neza imbere y’Imana, fata umwanya usabe Imana imbabazi, iracyagukunda kandi wizere imbabazi zayo, urababarirwa.
Dusoreje aha uyu munsi, ubutaha tuzarebera hamwe intambwe ya kabiri yo kwihana ariyo Kwatura icyaha wakoze.

Dusenge.
Mana data, tugushimiye umugisha uduhaye wo kumva ijambo ryawe, tugusabye umwuka wera wo kudushoboza kuryumva no kurisobanukirwa, dushoboze gukora ibyo ushaka n’ibyo wishimira, nsabiye kandi umuntu wese wumva afashe muri we umwanzuro wo gusaba imbabazi no guhindukira kugira ngo umwakire, umubabarire kandi umuhe umutima wo kwakira imbabazi zawe. Tubisabye twizeye ko ubyumvishe kandi ubikoze mu izina rya Yesu Kristo Amen !

Niyondora Vedaste [email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?