Intagondwa z’aba islam ziri guhabwa amafaranga(...)

Kwamamaza

agakiza

Intagondwa z’aba islam ziri guhabwa amafaranga menshi mu gushimuta abana b’abakobwa b’abakristo zikabajyana muri islam


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-22 05:43:02


Intagondwa z’aba islam ziri guhabwa amafaranga menshi mu gushimuta abana b’abakobwa b’abakristo zikabajyana muri islam

Umwe mu ntagondwa z’aba islam yatangaje ko bamwe mu bayobora idini ya islam mu gihugu cya Egypt batanze akayabo k’amafaranga menshi kugirango hajye hafatwa bamwe mu bana b’abakobwa b’abakristo babazane mu idini ya islam

Umwe mu batangabuhamya b’ayo mahano yabwiye word watch monitor ko abo bashumusi bafite uburyo babigenza aho buri wese agenda agashaka umwana w’umukobwa w’umukristo akamubwira ko amukunda kandi ko yiteguye kuva muri islam kubera urukundo hanyuma urukundo rugatangirira aho umukobwa akazashiduka yarashimuswe cyera

Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko ibyo bishyigikiwe n’umuryango w’aba islam muri iki gihugu ndetse ko binjijemo bamwe mu bashinzwe umutekano bakabaha amafaranga menshi kugirango bajye baburizamo ibirego by’abakristu

Ati nabonye byinshi birimo ukuntu n’abashinzwe umutekano bafasha izo ntagondwa gukubita no guha inzoga abo bana b’abakobwa kugirango bacike integer bemere bagende nk’intama zigiye kubica, kandi ababikora ni abari bashinzwe umutekano muri iki gihugu

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko aba ba islam bazajya batanga amafaranga menshi cyane ku muntu uzabasha gufata umukobwa w’umukristo uturuka mu rugo rukomeye rw’abakire cyangwa uturuka mu rugo rw’umu pastor, aba bana b’abakobwa ngo bahatirwa ku ngufu guhindura imyemerere yabo bagahinduka abayoboke b’idini ya islam

Ibi ngo bikomeje kuba cyane aho izi ntagondwa zashoye amafaranga Atari macye mu bashinzwe umutekano aho abaturage ba’abakristo baba babuze abana babo hanyuma ibirego byabo bikaburizwamo bakavuga ko baburiwe irengero gusa

Intego nyamukuru izi ntagondwa zahawe ngo ni uguca integer abakristo hanyuma abayoboke b’idini ya islam bakiyongera

Src: christiantimes

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?