Inshamake y’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri

Kwamamaza

agakiza

Inshamake y’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-10 06:28:55


Inshamake y’igitabo cyo Gutegeka kwa kabiri

Iki gitabo cyiswe Gutegekwa kwa kabiri kuko gisubiramo amategeko Mose yatanze, ayaha Abisiraheli.

Iki gitabo cyanditswe mu w’1410 kugeza ubu kimaze imyaka igera ku bihumbi bitatu na magana ane (3400).

N.B: kuby’imyaka n’igihe ibyo bitabo byandikiwe, ibitekerezo by’abahanga ntibihura, ariko iyo tubabwiye, ni nkayo benshi bahuriraho (abashakashatsi).

Ikigisho gikuru kiboneka muri iki gitabo n’iki: Iby‘Imana yakoreye ubwoko bwayo ikunda ibuha n’umugisha.

Nabyo rero bakwiriye guhora babyibuka kugirango bayikunde banayikorere bayubaha. Amagambo makuru yo muri iki gitabo ni aya: Umva Israheli we Uwiteka Imana yacu niwe uhoraho wenyine, umukundishe umutima wawe wose, ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose (Guteg 6:4).
Ayo magambo yashimangiwe n’umwami Yesu (Matayo 22:37-39).

Iki gitabo twakibaganyamo ibice bine:

1. Mose yibutsa Abisiraheli muri make iby’urugendo Abisiraheli n’ibyabayeho mu butayu. Guteg.1-4.
2. Mose yongera kwigisha Amategeko cumi y’Imana n’uburyo bakwiriye kwifata nk’ubwoko bwatoranijwe. Guteg.5-26
3. Imigisha n’imivumo .Guteg.27-30
4. Amagambo asoza ya Mose. Guteg. 31-34.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?