Inshamake y’igitabo cya Rusi

Kwamamaza

agakiza

Inshamake y’igitabo cya Rusi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-01-30 06:13:53


Inshamake y’igitabo cya Rusi

Muri Bibiliya y’igiheburayo, igitabo cya Rusi kiri mu bitabo byitwa "Inyandiko" (Les Ecrits). Muri Bibiliya zahinduwe n’itsinda ry’abahanga mirongwo irindwi (Les Septante eg LXX) na Vulugate (Ururimi gikwira rw’ikilatini).Igitabo cya Rusi cyashyizwe ku nyongera (appendice) y’igitabo cy’Abacamanza. Ibyo bitabo byombi bifite byinshi bihuriraho. Uwitwa Orijene we yabumbiye hamwe ibyo bitabo byombi mu gitabo kimwe. Iki gitabo cyanditswe n’umuntu wari uzi neza imihango y’icyo gihe y’Abisirayeli.

Mu mpera z’igitabo cy’Abacamanza (guhera igice cya 17) ukongeraho igitabo cya Rusi havugwa ibyabaye mu majyaruguru (Dani), mu Gihugu hagati (Shilo), no mu majyepfo (Betelehemu).Dore ibice byo mu gitabo cya Rusi biboneka mu gitabo cy’Abacamanza; Rusi 1:1 (Abac 2 :16 na 1 7:7); Rusi 1:8 (abac 1:24); Rusi 1 :13 (Abac 2:15); Rusi 1:15 (Abac 11:24); Rusi 2:1 (Abac 6:12 na 11:1 ) ;Abac 14:2 ;Rusi 3:7 (Abac 16:l9;19:6);Rusi 3:13 (Abac 8:19).

Mu gitabo cya Rusi 3:1 na Abacamanza 14:2 Ubukwe bw’ abana bwatunganywaga n’ ababyeyi. Rusi na Samusoni niko byabagendekeye. Abayuda bemeza ko igitabo cya Rusi cyanditswe na Samweli igihe ubwami bwari butangiye muri Isirayeli. Inkuru y’urukweto iboneka mu gice cya 4 (Rusi 4 :7 ; reba Guteg. 25 :8-9) bigaragaza umuco wari uriho ucyendera.

Inzara ivugwa (Rusi 1:1) yaba yarakwiriye itewe n’ ibitero by’Abamediyani (Abac 6:2-6). Amazina y’abakobwa Rusi na Orupa ni ay’Abamowabu. Elimereki iryo n’izina ry’Abisirayeli. Nawomi risobanura uw’igikundiro. Muri iki gitabo nta nkuru zihereranye n’inkota cyangwa intambara. Haravugwa inkuru y’umuryango muto w’umudugudu muto w’iBuyuda. Iki gitabo kirimo inkuru y’Abisirayeli igaragaza ibyiringiro by’ubwoko bwatoranijwe n’Imana

Iki gitabo kirimo ibice bine :
(1)Mu gihugu cy’i Mowabu. Urukundo Rusi yakundaga Nawomi rwamuteye guhitamo idini ya nyirabukwe. Imana yawe izaba Imana yanjye.
(2) Mu mirima y’ i Betelehemu .Ubwihebe bwa Nawomi, umucunguzi w’umunyangeso nziza Bowazi agoboka abanyamahangakazi.
(3) Ku mbuga y’ingano Bowazi yerekana ubupfura hanyuma yiyemeza gucungura.
(4) (4) Ku irembo ry’ umudugudu, imbere y’abahamya umucunguzi wa bugufi Bowazi akomeza isezerano anacungura Rusi. Amasekuruza ya Dawidi.

Inyigisho y’ ingenzi iri mu gitabo cya Rusi
Umwanditsi w ’igitabo cya Rusi arerekana ko gukomera kwa Dawidi atari impanuka ahubwo byari mu mugambi w’ Imana: byaturutse mu kuboko k’ Uwiteka (Rusi 1:13). Amasekuruza ni yo ntego y’igitabo. Ibi biravuguruza inzandiko zimwe zemezaga ko igitabo gifite intego yo kurwanya gushyingiranwa n’abanyamahangakazi biboneka muri Ezira, Nehemiya.

Urukundo rwinshi rwa Rusi, umunyamahangakazi yakundaga nyirabukwe n’Imana ye rugaragaza intego y’ivugabutumwa mu isi yose iri mu gitabo. Rusi yizera ko ubuntu bwa Nawomi buturuka mu kwizera kwe yabonye mu mbabazi z’Uwiteka. (1:8; 2: 20; 3:10). Ni muri cyo hatangarijwemo isezerano rishya (2 Kor.3:6), ryakira n’abanyamahanga (Abef. 2:12) bahezwaga n’amategeko ya Mose (Guteg. 23: 3). Ni isezerano rihesha umugisha abanyamahanga wo kwemerwa gufatanya byuzuye (Rusi 2 : 14).

Kubaha Imana nyakuri, nubwo kwarimo intege nke, ni imbaraga zikomeye cyane abantu bakeneye. Ni ukuri abagwaneza bazaragwa isi.

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?