Insengero zakomorewe nyuma y’amezi asaga ane(...)

Kwamamaza

agakiza

Insengero zakomorewe nyuma y’amezi asaga ane zifunze


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-07-16 02:04:37


Insengero zakomorewe nyuma y’amezi asaga ane zifunze

Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko insengero zongera gufungurwa ariko uburenganzira bukazatangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nyuma yo kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Icyemezo cyo gufungura insengero ni kimwe mu byafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida Kagame.

Mu myanzuro yafatiwemo ukomeye kandi wari utegerejwe cyane ni ujyanye n’ifungurwa ry’insengero.

Kimwe n’ibindi bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’ibitaramo, insengero guhera tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus nibwo zafunzwe ndetse amakoraniro y’abantu benshi arahagarikwa.

Itangazo ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 rikomorera insengero rigira riti "Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.’’

Rivuga ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Muri iyi minsi kandi intumwa za Minaloc zatangiye gusura amadini n’amatorero zireba uko yiteguye guterana yubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 16 Kamena yari yatanze icyizere ku ifungurwa ry’insengero ku wa 1 Nyakanga 2020 nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima, byanatumye amadini n’amatorero atangira imyiteguro y’uburyo azaterana.

Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda, RIC, ryo ryagaragaje zimwe mu ngamba ryiteguye kubahiriza hirindwa Coronavirus, leta nikomorera ibikorwa byo gusenga.

Izp ngamba zirimo gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki, kandagira ukarabe cyangwa hand sanitizer, kugura utumashini dupima umuriro kandi abantu bagapimwa mbere yo kwinjira mu nyubako basengeramo, kwicaza mu rusengero basiga nibura metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no kwambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

Hari kandi gushyiraho abashinzwe gusukura ubwiherero n’abashinzwe gufasha abantu kubukoresha muri gahunda yo kubahiriza umuco wo gukaraba mbere na nyuma yo kubujyamo no kumenyesha imiryango igize RIC amabwiriza ajyanye na COVD-19 agomba gukurikizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.

RIC ivuga ko iteraniro rimwe ritagomba kurenza amasaha abiri, ahasengerwa hakaba ari ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa. Harimo no guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Source: IGIHE

[email protected]

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?