Inkuru nziza! Ukwezi kwa 9, ukwezi ko(...)

Kwamamaza

agakiza

Inkuru nziza! Ukwezi kwa 9, ukwezi ko kubyara! Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-09-09 08:01:03


Inkuru nziza! Ukwezi kwa 9, ukwezi ko kubyara! Pastor Desire

Inkuru nziza!

Ukwezi kwa 9, ukwezi ko kubyara!

Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?" Ni byo Uwiteka abaza."Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?" Ni byo Imana yawe ibaza (Yesaya 66:9).

Ukwezi kwa cyenda kuvuze byinshi cyane cyane ku bantu batwite iyo uku kwezi kugeze barishima cyane kuko baba bumva ko bagiye kuruhuka.

"Muri uku kwezi kwa cyenda, Imana iguhe kuruhuka mu Mwuka,ubugingo n’ umubiri"

Inda uko wayitwita kose ntirenza amezi 9 " Humura ibyo unyuramo bifite igihe bitazarenza"

Mu gihe cyo gutwita ubeshwaho no kwizera ibindi bibera aho utareba "Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose (Umubwiriza 11:5).
"Girira Imana icyizere ibindi ibirimo izabirangiza neza kandi izabiguha byuzuye"

Kubona umwana wari utegereje amezi 9 byibagiza umubabaro wagize mu gutwita no kubyara "niko uzishima ubonye amasezerano utegereje igihe kinini"
Imana ituma batwita izatuma babyara

"Ntabwo Imana yaguha iyerekwa ritazasohora".
Nkwifurije ukwezi ko gusohorezwa amasezerano

Uyu munsi: 09-09

Pastor [email protected]

Ibitekerezo (18)

Serge munezero

15-09-2017    10:00

IRI JAMBO rirakomeye !mbonye kuba umuntu akuze bitamubuza kuvuka!bavandi mwe dushake uwiteka kuko abonwa.

Samuel

13-09-2017    13:02

Yesu ashimwe , turashimira Imana ikomeje kubakoresha nukuri
Reka dutegereze kugira neza kwimana twihanganye . May God bless you !

mary

11-09-2017    09:17

Iiguhe umugisha mwinshi cyaneeeeeeeee,ngize igihe kinini ndi mu bibazo bituma ntasinzira , nta basha kurya ubu nataye ibiro byinshi cyane, nyuma y’ibyo bibazo haziramo uburwayi bukomeye cyane mbeshejweho n’amasezerano Imana yampaye gusa.Uku kwezi kwa 9 nizeye kuvuka kw’ibisuzo byange Imana yansezeranije

Mwizerwa Vincent

11-09-2017    08:36

uko nagenda kose umutima wange uranyemeza ko ntagenda uko Imana ibyifuza.

11-09-2017    06:19

Ngize ibyiringiro bishya

11-09-2017    06:19

Ngize ibyiringiro bishya

baributsa bonny samson

11-09-2017    01:18

Mwaramutse niba bishoboka mwajya mudutararira inkuru zibiyerane bizaba mukanahajyera

Nzafashwanayo Emmanuel

10-09-2017    03:59

Pasteur, Imana iguhe imigisha kubwirijambo ryo guhumuriza mutugejejeho.n’andi magambo y’Imana mujya mutugezaho.

Claudine

9-09-2017    22:48

Narakijijwe, nkomeje urugendo , Imana iduhane umugisha abahisemo iyi nzira! Mushumba Mwiza uratwubaka pe!

Claudine

9-09-2017    22:48

Narakijijwe, nkomeje urugendo , Imana iduhane umugisha abahisemo iyi nzira! Mushumba Mwiza uratwubaka pe!

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?